Karongi: Inkuba yari yishe abantu habura gato

Mu kagari ka Kibirizi umurenge wa Rubengera, inkuba yakubise inzu abantu bareberagamo umupira, abarenga icumi bagwa igihumura hangirika n’ibikoresho bitandukanye.

Usibye guhungabanya abantu, hangiritse n’ibikoresho birimo anteni na telefoni enye, nk’uko byatangajwe n’abaganiriye na radio Isangano ikorera mu karere ka Karongi.

Abatanze ubuhamya bw’iyo nkuba yakubise ku mugoroba wa tariki 07/12/2013, bavuze ko batamenye uko byabagendekeye, usibye kubona umuriro mwinshi ubundi bose bakitura hasi, aho bazanzamukiye ngo bakisanga abarenga icumi bari hasi.

Serivisi ishinzwe ubushakashatsi ku biza no kubimenyekanisha muri Ministeri ibishinzwe, itanga inama zo kudakoresha ibikoresho nka telefoni, radio, televiziyo n’ibindi byose bikoresha amashanyarazi igihe hari imvura zirimo imirabyo n’inkuba, kandi bakirinda kugama munsi y’ibiti.

Koga muri pisine, ibiyaga n’imigezi nabyo ngo bishobora guteza umuntu gukubitwa n’inkuba.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko izi nkuba barebe neza niba atari igihano cy’Imana erega ngo karongi yabereyemo ishyano muri 1994 ikimbabaza nuko zidakubita Bagirishema ignance, Munyampundu cyprien,Ruzindana obed nizindi nkoramaraso zahekuye u Rwanda

zikamabahari adams yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka