Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Rulindo, hatangajwe ko muri ako karere bagiye kwita cyane ku gukurikirana imanza z’abana n’abatishoboye.
Abana 25 baturutse muri Uganda, baje gukambika mu Rwanda mu rwego rwo kwitoza kubaho mu buzima bugoye no kubyereka bagenzi babo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC. Bavuga ko mu byo bamenye harimo kuba bateye ibiti ku mihanda mishya iri mu kagari ka Kiyovu, mu mujyi wa Kigali.
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 wigaga mu ishuri ry’imyuga, Amizero Training Center ryo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, yabyaye umwana tariki 10/12/2013 amuzingira mu myenda arangije amusiga mu nzu abanyeshuri bararamo [dortoir] ahita ajya kwa muganga.
Dusabimana Berchmans uri mu kigero cy’imyaka 62 na Sibomana Celestin uri mu kigero cy’imyaka 48 bafungiye kuri polisi mu murenge wa Rwinkwavu. Abo bagabo bombi bafashwe na polisi tariki 09/12/2013 bateka Kanyanga mu mudugudu wa Twiyunge mu kagari ka Mukoyoyo, mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza.
Habimana Theoneste w’imyaka 35 ukomoka mu kagali ka Buranga, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke amaze kumenyekana nk’umukarani-ngufu udasanzwe kubera gutwara ibintu byinshi, avuga ko atwara kilogarama “900” ku ngorofani.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, inzego z’umutekano n’abaturage bo muri ako karere baturiye ikirunga cya Muhabura, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bya kanyanga, urumogi, ndetse n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda, ziza mu mashashi, mu rwego rwo gukangururia abo baturage kubireka burundu kuko bibangiriza ubuzima bikanamunga (…)
Gukaza marondo ngo gutanga amakuru ku kintu cyose abaturage babonaga kidasanzwe iwabo biri mu byo abaturage bo mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo muri Ngoma bavuga ko byatumye bahangana n’amabandi bari yabugarije.
Nyuma y’amasaha atanu umusore n’umukobwa yateretaga bari guhaha imyenda y’uwo mukobwa, byaje kurangira umusore yiyahuriye muri iryo soko kuko umukobwa yari amurembeje ashaka ko bajya kugura izindi nkweto mu gihe umusore yavugaga ko uwo mukobwa asanganywe umubare w’inkweto atazabasha kwambara ubuzima bwe bwose.
Umuyobozi w’ingabo za Monusco Gen Dos Santos Cruz yatangaje ko MONUSCO yatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR mu bice bimwe iherereyemo muri Kivu y’amajyaruguru nyuma yo gusabwa gushyira intwaro hasi abagize uyu mutwe bakinangira.
Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano baherekejwe na perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, basuye urwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Abanyeshuri bo muri kaminuza yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) baratangaza ko inyigisho zitandukanye bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu zibafasha gusobanukirwa inshingano zabo n’urubyiruko kwirinda abashaka gusubiranishamo Abanyarwanda.
Abarwanyi ba FDLR baherutse gutaha mu Rwanda babwiye Kigali Today ko kubasha kugaruka mu Rwanda bakabona bahakandagije ibirenge ari amahirwe kuko nta wakwifuza kugumam muri FDLR dore ko ngo na benshi mu bakiyirimo baba batabishaka.
Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza yitwaga Community Intergrated Polytechnic CIP baravuga ko bahejejwe mu gihirahiro n’ubuyobozi bw’iyo kaminuza, nyuma y’aho ifungiwe kubera kutuzuza ibyangombwa.
Ngo Abanyarwanda bakwiye kumenya no kujya bahora bazirikana ko icyo bahuriyeho atari ubwoko ahubwo ari igihugu gituma bose bitwa Abanyarwanda kandi bikaba bikwiye kubafasha kuba bamwe no guharanira imibereho myiza n’iterambere rusange nk’Abanyarwanda.
Gahunda nshya yashyizweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo gucuruza ibirayi hifashishijwe amakusanyirizo izanye ibisubizo ku bibazo abahinzi b’ibirayi bari bafite.
Kuri uyu wa kabiri tariki 10.12.2013, abahanzi nyarwanda bakora injyana nyafurika harimo Eric Mucyo n’abandi, bazataramira abakiriya bazaba bari muri “Le Must Pub” aho bazaririmba injyana nyafurika bari kumwe na Dj Adams ari nawe utegura iki gikorwa.
Bamwe mu basoreshwa bo mu karere ka Rulindo bavuga ko uburyo basoreshwa butanejeje kuko ngo bukorwa hadakurikije ibyo baba bakora bibinjiriza.
Abatuye centre ya Kabeza mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, batangaza ko biteguye kubyaza umusaruro ikigo cyubatswe n’idini ya Islam bakamenya ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya ryikomye Drogba na Eboue bakinira ikipe ya Galatasalay kuko ngo bitemewe na buhoro muri icyo gihugu kuvanga politiki n’umukino kandi bikaba bibujijwe kwandika amagambo ajyanye n’ibya politiki ku myenda y’abakinnyi.
Abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda barasabwa kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikibasira abana n’abagore, kuko imibare iheruka igaragaza ko impfu zituruka kuri ryo yongeye kuzamuka muri uyu mwaka.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iyo umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi bibatera igihombo kuko abacuruzi babirangura ku giciro cyo hasi cyane maze bigatuma amafaranga batakaje babihinga batayakuramo.
Lionel Messi wa FC Barcelone, Cristiano Ronaldo wa Real Madrid na Frank Ribery wa Bayern Munich nibo bakinnyi batatu batoranyijwe, bagomba kuzavamo uwahize abandi bose akazahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or 2013).
U Rwanda rwifatanije na Afurika y’Epfo kimwe n’ibindi bihugu ku isi, mu guha icyubahiro Nelson Mandela akaba ari muri urwo rwego ku biro by’ubuyobozi butandukanye n’ahandi hari ibendera ry’igihugu n’andi, usanga yururukijwe agezwa hagati.
Kamanzi Damien wamamaye cyane mu mujyi wa Nyanza ku izina rya “Murundi” kubera ibikorwa by’urugomo ndetse akaba akekwaho kuba inyuma yo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ubujura bukoresheje ingufu yatawe muri yombi polisi y’igihugu tariki ya 9/12/2013 ahagana saa tanu z’amanywa.
Mu gihe abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Kibilizi bakorana n’uruganda rutunganya kawa rwa KOAKAKA bahangayikishijwe no kuba badahabwa ifumbire nk’uko bisazwe bigenda bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro wabo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bugiye gukurikirana imiterere y’iki kibazo.
Sergent Nzeyimana Pierre witandukanyije n’umutwe wa FDLR aratangaza ko anenga bagenzi be batsinzwe bakanga kugaruka ngo bubaka igihugu cyabo. Uyu musirikare atangaza ko yagiye muri FDLR kubera amaburakindi naho ngo ubundi ntiyari ayobewe ko batsinzwe.
Abagore batatu bamaze icyumweru baranze kwakirwa nk’impunzi zitahutse mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi kubera ko bari baratahutse mbere bakongera gusubira muri Congo bakagaruka bavuga biyita impunzi bagamije guhabwa ibyo abatahutse babona.
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage babashije kugaruza moto y’umugenzuzi w’imari w’akarere ka Rutsiro yari yibwe mu ijoro rishyira tariki 06/12/2013 ndetse n’uwayibye witwa Munyeshyaka Claude w’imyaka 19 y’amavuko atabwa muri yombi.
Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Huye rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere batangiye umwiherero w’iminsi ibiri mu karere ka Karongi ngo barebe aho bavuye n’aho bageze kuva mu 2009 bityo bakarushaho gukaza umurego.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Plan Rwanda mu karere ka Bugesera bwagaragaje ko abana 55 mu myaka itatu ishize bacishirije amashuri kubera gutwara inda zitateganyijwe, by’umwihariko mu murenge wa Mayange ni 28 mu mashuri ane.
Ndagijimana Vincent arishimira ubworozi bw’inka imwe, kuko imaze kumugeza kuri byinshi harimo kuba yariguriye ikibanza akagera ahantu hari ibikorwa remeza birimo amazi n’amashanyarazi.
Abatuye ndetse n’abagenda mu mujyi wa Huye baratangaza ko amatara rusange ari muri uyu mujyi no mu nkengero zawo ari igisubizo ku bibazo by’ubujura bwakorwaga nijoro bakaba basaba ko yakomeza akagezwa kure kuko agarukira hafi.
Abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bafite amasambu atarahingwaga akaba yahawe abandi bantu ngo bayahinge barizezwa ko bazajya bahabwa icyatamurima.
Umugore wo mu gihugu cy’Ubuyapani witwa Tomomi Monmae, w’imyaka 44, akaba ari umushomeri, aherutse gucumbikirwa mu buroko nyuma yo gutabaza polisi inshuro ibihumbi 15, mu gihe cy’amezi atandatu gusa, kandi nta kibazo yagize.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’ububiko-shakiro kuri Jenoside, aravuga ko urubyiruko rukwiye kwitabira ibikorwa byo kurwanya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, nk’Abanyarwanda bazaba bafata ibyemezo mu bihe biri imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, aratangaza ko kubaka Ubunyarwanda nyabwo ari inkingi ikomeye irwanya gutonesha n’ivangura kandi bukaba buvura ibikomere by’Abanyarwanda.
Inzego zitandukanye za Leta na Guverinoma zagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo nabo bazayisobanurire abo babana mu bihugu babamo bayumva neza.
Abakuru b’ibihugu 70 bazitabira imihango yo gusezera kuri nyakwigendera Nelson Mandela mu mihango izaba ejo kuwa kabiri tariki ya 10/12/2013 kuri sitadi bita FNB Soccer City mu mujyi wa Johannesbourg.
Umuhanzikazi w’amafilime, Ninon Ruheta ufite imyaka 15 gusa y’amavuko, agiye kumurika filime ye ya mbere yanditse yise “Amahirwe yanjye ni wowe” iki gikorwa kikaba kizaba ku itariki 13.12.2013 ahabera imurikagurisha i Gikondo (Expo Ground).
Mu mikino y’igikombe cya CECAFA irimo kubere muri Kenya igeze muri ½ cy’irangiza aho Kenya yasezereye u Rwanda izahura na Tanzania yasezereye Uganda, naho Zambia yasezereye u Burundi igakina na Sudan yasezereye Ethiopia.
Ikipe ya Arsenal ihagaze ku mwanya wa mbere muri shampiyoa y’Ubwongereza, yatomboye kuzahura na mukeba wayo Tottenham Hotspurs mu mukino w’icyiciro cya gatatu (third round) mu gikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ( FA Cup).
Urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rwo mu karere ka Nyamasheke rurasabwa kurwanya rwivuye inyuma inda zitateganyijwe ndetse n’icyorezo cya SIDA kugira ngo rubashe gukura neza ruharanira ubuzima bwiza bw’ahazaza.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza rurasabwa kwipimisha igituntu kandi abamaze kwandura iyo ndwara bakwiriye kwivuza kandi bakirinda kwanduza bagenzi babo kuko indwara y’igituntu ari indwara ikira.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 8/12/2013, kuri Stade Amahoro i Remera ikipe ya Police FC yahatsindiye Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino wateguwe n’urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe iwe kurwanya ruswa.
Komite nshya y’abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Rwanda Teachers’ College (RTC) ryahoze ari Rukara College of Education ryo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yiyemeje guteza imbere ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze yo mu murenge wa Rukara n’inkengero za wo.
Bahujwe n’umuryango AMI, abacitse ku icumu n’abari barafungiwe icyaha cya Jenoside bo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, Akarere ka Huye, bemeranyijwe kwishyura imitungo yangijwe ku buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko ngo bibafitiye akamaro cyane.
Umurundi Hope Irakoze w’imyaka 25 niwe wegukanye irushanwa rya Tuster Project Fame (TPF) ku nshuro yaryo ya gatandatu tariki ya 8.12.2013 ahabwa amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inka eshatu zororerwaga hamwe n’izindi mu rwuri rw’uwitwa Sayinzoga Jean mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro zakubiswe n’inkuba tariki 07/12/2013 zihita zipfa.
Abagize Ishuri rikuru rya gisirikare mu gihugu cya Kenya (Kenyan National Defense College), barimo gusura inzego za Leta, iza gisirikare, ubukerarugendo n’inganda byo mu Rwanda, mu rwego rwo kwiga uburyo ngo bajya kuvugurura amasomo batanga, nyuma yo kwegeranya ibyo bazabona mu bihugu byose bazageramo.
Ku cyumweru tariki 08/12/2013 saa10h35 isoko rya Gisenyi ryafashwe n’inkongi y’umuriro bitewe n’insinga z’amashanyarazi zahiye hangirika imyenda ariko abaturage batabarira hafi hataragira byinshi byangirika.