Nyamagabe: Abaturage bemeza ko bigobotoye ingoyi zinyuranye mu myaka 20 ishize

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rwibohoye, abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko muri iyi myaka 20 hari ingoyi nyinshi bigobotoye ugereranyije n’uko bari babayeho mbere yayo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2014 ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Musange bwakoraga imurikabikorwa bwereka abaturage bawo, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bimwe mu byagezweho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014 uri kugana ku musozo.

Uwimana Marie Chantal, umwe mu baturage b’umurenge wa Musange batangaza ko bahoze bugarijwe n’inzara n’ubukene kuko batahingaga ngo beze, ariko ubu bitewe no kwegereza ubuyobozi abaturage no kubagira inama bamenye guhinga bakeza bakihaza mu biribwa, hakaba nta muturage ugisuhuka.

Uwimana Marie Chantal yemeza ko abaturage b'umurenge wa Musange bibohoye ku nzara yatumaga bajya guhahira mu mayaga.
Uwimana Marie Chantal yemeza ko abaturage b’umurenge wa Musange bibohoye ku nzara yatumaga bajya guhahira mu mayaga.

Ati “Mbere abaturage ntabwo bahingaga ngo beze nta n’ubwo bari bazi guhinga mu buryo bwa kijyambere. Ariko ubu duhinga mu buryo bwa kijyambere dufumbira, tugahinga dukoreye mu makoperative tukeza kuko duhinga na ba goronome (abashinzwe ubuhinzi) batwegereye mu gihe mbere bakoreraga mu biro gusa. Inzara twayibohotseho gutyo”.

Uretse kwibohora ku nzara bongera umusaruro ukomoka mu buhinzi, abaturage ba Musange ngo banibohoye ku kubika amafaranga mu ihembe bagana ibigo by’imari iciriritse kandi biri hafi yabo, babonye ibikorwa remezo birimo isoko rijyanye n’igihe, umuhanda, amashuri hafi yabo n’ibindi binyuranye, byose bakaba babikesha imiyoborere myiza nk’uko babihamya.

Kuba abayobozi bakorera ku mihigo kandi bagafatanya n’abaturage kuyesa ngo ni kimwe mu byafashishe abaturage b’umurenge wa Musange kwibohora mu bikorwa binyuranye.

Abahabwa inkunga y'ingoboka barizigamiye bituma bagera ku mushinga w'ubworozi bw'ingurube.
Abahabwa inkunga y’ingoboka barizigamiye bituma bagera ku mushinga w’ubworozi bw’ingurube.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immacullée, avuga ko ibanga bakoresha ari ugukora igenamigambi rinoze kandi risubiza ibibazo abaturage bafite, ndetse bakaba bagize uruhare mu kuritegura.

“Iturufu ni ugukora ibikorwa bisubiza ibibazo bihari kandi ukamenya gukorana n’abandi, abafatanyabikorwa bose bakabyibonamo, abaturage babikorerwa babikagiramo uruhare cyane cyane mu kubitoranya, bigatuma ya mihigo dukora igaragaza impinduka zihuse mu iterambere ry’igihugu cyacu,” Mukarwego.

Mu gihe abaturage bahamya ko batakirangwa n’inzara kubera guhinga bakeza ndetse ibikorwa remezo bikaba byarabegereye, Ubuyobozi bw’umurenge wa Musange buvuga ko bwimirije imbere kujya mu cyiciro cyo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi kugira ngo abahinzi babashe gukora ku ifaranga, no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bafite, nk’uko bisobanurwa na Nsanzimana Védaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musange.

Abanyamusange bamenye ko bahera ku busa bakagera ku bikorwa bifatika.
Abanyamusange bamenye ko bahera ku busa bakagera ku bikorwa bifatika.

Mu byagezweho mu mihigo muri uyu mwaka wa 2013-2014 byamurikiwe abaturage harimo ubuhinzi bw’urutoki, imyumbati, ibigori n’inanasi, umuyoboro w’amazi meza yegerejwe abaturage, imishinga y’ubworozi bw’ingurube y’abaturage batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka, urwibutso rwa jenoside rwa Musange rutunganyije neza rugeze mu mirimo isoza, ibikorwa bya Koperative y’urubyiruko n’iy’abagore n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka