Algeria yageze bwa mbere muri 1/8 nyuma yo kunganya n’Uburusiya, Ghana yo irasezererwa
Ikipe y’igihugu ya Algeria yakoze amateka yo kugera bwa mbere muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu itsinda rya munani, ubwo yanganyaga n’Uburusiya igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa kane tariki 26/6/2014.
Algeria yagiye muri uwo mukino iri ku mwanya wa kabiri inyuma y’Ububiligi, yasabwaga gutsinda cyangwa se ikanganya kugirango ibe ikipe ya kabiri ya Afurika ikomeje nyuma ya Nigeria, mu gihe Ububiligi bwari gutsinda Koreya y’Epfo.

Ibyifuzao bwa Algeria byagezweho maze ikomezanya n’Ububiligi muri 1/8 cy’irangiza, kuko yanganyije igitego 1-1 n’Uburusiya. Uburusiya bwabanje gufungura amazamu ku gitego cya Alexander Kokorin yinjije ku munota wa gatandatu, ariko Islam Slimani wa Algeria acyishyura ku munota wa 60, ari nako umukino warangiye.
Algeria yazamukanye n’ Ububiligi bwakinnye igihe kinini bukinisha abakinnyi 10 nyuma y’ikarita y’umutuku yahawe Steven Defoue ku munota wa 45, ariko butsinda Koreya igitego 1-0 cyinjijwe na Jan Vertonghen ku munota wa 78.

Muri 1/8 cy’irangiza aho Algeria igeze bwa mbere mu mateke yayo y’igikombe cy’isi, izakina n’ikipe y’Ubudage yabaye iya mbere mu itsinda karindwi, naho Ububiligi bwabaye ubwa mbere mu itsinda rya munani bukazakina na Reta zunze ubwumwe za Amerika yabaye iya kabiri mu itsinda rya karindwi.
Ghana yageze muri ¼ muri 2010, yananiwe kurenga amatsinda
Ikipe y’igihugu ua Ghana, yari yashyizwe mu itsinda ryiswe iry’urupfu ryari ririmo Ubudage, Reta zunze ubumwe za Amerika na Portugal, yasezerewe itarenze amatsinda nyuma yo gutsindwa na Portugal ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma mu itsinda.
Mbere y’uwo mukino ikipe ya Ghana yaranzwemo amakimbirane ashingiye cyane ku gahimbazamusyi ndetse Kevin Prince Boateng na Sulley Ali Muntari birukwanwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo gushaka gukubita umutoza ndetse n’uhagarariye ubutumwa bwa Ghana muri Brazil.

Ghana yasabwaga intsinzi imbere ya Portugal ngo ikomeze muri 1/8 cy’irangiza, dore ko n’Ubudage bwayitsindiye Reta zunze ubumwe za Amerika zari zihanganye igitego 1-0, ariko igitego cya kabiri cya Portugal cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 80, nicyo cyarangije amahirwe ya Ghana.
Portugal niyo yafunguye amazamu ubwo Joh Boye wa Ghana yitsindaga igitego ku munota wa 31, ariko Asamoah Gyan acyishyura ku munota wa 57, mbere y’uko Ronaldo abonera intsinzi Portugal, maze Ghana ihita isezererwa itarenze umutaru, mu gihe yari yarageze muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cya 2010.

N’ubwo Portugal yatsinze ariko nayo yahise isezererwa, kuko yagize amanota ane yanganyije na Reta zunze ubumwe za Amerika ariko yo yari izigamye ibitego byinshi kurusha Portugal.
Reta zunze ubumwe za Amerika yabaye iya kabiri inyuma y’Ubudage, izahura na ‘Ububiligi bwabaye ubwa mbere mu itsinda rya munani, naho Ubudage bukine na Algeria yabaye iya kabiri mu itsinda rya munani.

Imikino y’igikombe cy’isi izakomeza ku wa gatandatu tariki ya 28/6/2014, ubwo hazatangira imikino ya 1/8 cy’irangiza, umukino uzabimburira iyindi ukazahuza Brazil na Chili saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|