Kayonza: Abagore baterwa inkunga na AEE bafashije bagenzi babo
Abagore bibumbiye mu matsinda aterwa inkunga n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE tariki 25/06/2014 baremeye bagenzi ba bo baniyishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2014/2015.
Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’imurikabikorwa bari bateguye mu rwego rwo kugira ngo bahurizwe hamwe maze inzego z’ubuyobozi zibasobanurire kuri gahunda za Leta nk’uko umuhuzabikorwa wa AEE mu Burasirazuba, Kabagambe Wilson abivuga.
Mu byo abo bagore baremeye bagenzi ba bo harimo ihene 150, za matora 31, ibitenge 100 n’amashyiga 135 ya cana rumwe arondereza ibicanwa. Kuri ibi haniyongeraho inka rimwe mu matsinda akorera mu murenge wa Nyamirama ryagabiwe n’umukuru w’umudugudu nk’ishimwe ry’uko iryo tsinda ryamufashije kwesa imihigo ye cyane cyane umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza.

Abagore bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bahise baniyishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ingana na miriyoni n’ibihumbi 612. Abaremewe bavuze ko amatsinda ari ingirakamaro ku bagore kuko yatumye bava mu bwigunge begerana n’abandi. Bavuga ko ibyo baremewe bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwa bo.
Mukagihana Vestine yagize ati “Iyi hene igiye kungeza ku bintu byinshi byiza. Izamfasha gushyira abana mu ishuri kandi ntibabure ibikoresho by’ishuri. Ngiye kuyorora niyororoka izajya imfasha kwishyura mituweri kare”.
Abaremewe amashyiga ya cana rumwe bavuga ko azabafasha haba mu kwizigama amwe mu mafaranga bakoreshaga bagura ibicanwa ndetse no kubungabunga ibidukikije. Nirere Valentine wo mu itsinda ryitwa Twitezimbere yagize ati “Iyi cana rumwe izamfasha guteka neza no gutekera umuryango vuba ntatinze ndetse n’inkwi nakoreshaga zigabanuke”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga AEE mu Burasirazuba avuga ko imurikabikorwa ry’amatsinda y’abagore yo kwiteza imbere ari umwanya mwiza wo kwerekana ko abagore nabo bafite ibyo bashoboye byatuma biteza imbere.
Yasobanuye ko ayo matsinda adashingiye ku idini runaka nk’uko bamwe babikeka, avuga ko ikigamijwe ari ugufasha umugore gutera imbere, ariko akanabijyanisha no kubahiriza no kwitabira gahunda za leta.
Yagize ati “byaba bibabaje kuba umugore yafatanya n’abandi agatera imbere, ariko wajya kureba ugasanga atarishyuye imisanzu ya mitiweri. Ni yo mpamvu ibyo dufasha abagore bijyana no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee yavuze ibikorwa by’amatsinda y’abaturage bigaragaza ko iyo abantu bishyize hamwe nta kibananira, avuga ko bikwiye kubera isomo n’abandi baturage muri rusange bagashishikarira kwishyira hamwe.
N’ubwo bigaragara ko uko kwegerana kw’abagore mu matsinda y’iterambere bifite intambwe bibagejejeho mu iterambere, haracyari abagabo batorohereza abagore ba bo kugira ngo bifatanye n’abandi mu bikorwa by’amatsinda.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ubuyobozi buzakomeza kwegera abagabo bagifite iyo myumvire kugira ngo bahinduke bumve ko umugore na we afite uruhare runini mu iterambere ry’umuryango.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|