Ngororero: Amwe mu mateka ya Jenoside ku musozi wa Kesho
Kesho ni umusozi uri mu kagari ka Mashya mu murenge wa Muhanda ho mu karere ka Ngororero. Ni umusozi ubereye ijisho kandi uhinzwe ho icyayi, kuko wegeranye n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri muri uwo murenge.
Kuri uyu musozi ubu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rushyinguwemo abantu 1407, baguye kuri uyu musozi. Abaturiye uyu musozi kimwe n’abaharokokeye bavuga ko Abatutsi bari barahahungiye mu 1994 bari baragerageje kwirwanaho ariko baza kuneshwa kubera abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Nk’uko Mukandori Beatrice waharokokeye abivuga, nyuma y’uko Perezida Habyarimana apfuye, abasirikare bamurindaga bazanye umurambo we aho yavukaga muro komini Karago muri segiteri Rambura, maze bafatanya n’Interahamwe kwica abari barahungiye kuri uwo musozi.

Ibi byongeyeho ko Guverinoma y’Abatabazi yahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya mu 1994, maze abasirikare ba Guverinoma ya Kambanda baba benshi no guhiga Abatutsi bari bakihishe byongera umurego.
Kuri uyu musozi wa Kesho niho gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside byatangiriye mu Rwanda, aho iki gikorwa cyayobowe n’uwari Perezida w’u Rwanda Bizimungu Pasteur, hari muri Mata 1995. Kuri uyu musozi ni naho kwibuka ku nshuro ya 20 byatangirijwe ku rwego rw’akarere ka Ngororero.
Niyonsenga Jean d’Amour, perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye, intego y’abarokotse bo kuri uwo musozi ari; gushyira imbere inyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda no guharanira imibereho myiza yabo.

Ngo biyemeje gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye, gukomeza kubaka Ubunyarwanda hagamijwe gukumira ivangura iryo ari ryo ryose, guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi, gukomeza icyerekezo cyiza u Rwanda rufite cy’iterambere, komora no gukira ibikomere baha agaciro umuco wo gusaba no gutanga imbabazi, guharanira ko buri munyarwanda yigira akihesha agaciro mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|