Kamonyi: Ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2014/2015 yiyongereyeho 6.8%

Ingengo y’imari y’akarere ka Kamonyi y’uyu mwaka dusoza wa 2013/2014 yatwaye asaga miliyari esheshatu na miliyoni 610 z’amafaranga y’u Rwanda; ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2014/2015, harateganywa kuzakoreshwa asaga miliyari 10 na miliyoni 262.

Amenshi muri aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere birimo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amasako ndetse n’ibiro by’akarere. Tariki 26/6/2014 nibwo Inama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, yemeje kandi inashima ko iyi ngengo y’imari yiyongereye.

By’umwihariko abajyanama bashimye ko ibyinshi mu bikorwa biteganyijwe gukorwa bishingiye ku iterambere; ibi bikaba bizafasha akarere gushyigikira gahunda yo kwigira bongera imisoro yinjira mu karere.

Abajyanama b'akarere ka Kamonyi bemeje ingengo y'imari y'umwaka wa 2014/2015.
Abajyanama b’akarere ka Kamonyi bemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015.

Karuranga Emmanuel, Prezida wa Njyanama y’akarere ka Kamonyi, atangaza ko amafaranga yo mu ngengo y’imari agizwe n’umutungo uturuka ahantu hatandukanye harimo aya Leta n’abafatanyabikorwa ndetse n’ayo akarere kinjiza mu misoro.

Mu rwego rwo kwigira, Karuranga arashima ko ibikorwa by’iterambere byiyongera, bigafasha abaturage gukora indi mirimo itari ubuhinzi, bityo imisoro yinjira mu karere ikiyongera. Ibyo bikazafasha akarere kwishakaho uruhare runini mu ngengo y’imari.

Mu bizongera iyi ngengo y’imari harimo imisoro yavuye kuri Miliyoni 731 z’amafaranga y’u Rwanda yari yahigiwe kugeraho muri uyu mwaka, ikaba izagera kuri Miliyoni 954 mu mwaka utaha wa 2014/2015.

Abagize bureau Njyanama y'akarere ka Kamonyi.
Abagize bureau Njyanama y’akarere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel, asobanura ko aya mafaranga azava mu kongera amasanteri y’ubucuruzi hakaboneka abikorera benshi batanga imisoro, ndetse n’umusoro w’ubutaka ukaziyongera ku buryo ibibanza byo mu mujyi byasorerwaga amafaranga 10 kuri hegitari, azongerwa akagera kuri 30Frw kuri hegitari.

Uretse ibikorwa byo kugeza amashanyarazi mu duce dutandukanye cyane cyane mu murenge wa Ngamba; mu ngengo y’imari yemejwe, hateganyijwe kuzuza inyubako y’akarere iri kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, kugeza amazi mu kagari ka Gihara umurenge wa Runda, kubaka amateme n’imihanda no gushyigikira ubuhinzi n’ubworozi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka