Ingaruka z’ibiyobyabwenge mu Rwanda ziragenda ziyongera cyane mu rubyiruko
Minisitiri ushinzwe umutekano mu Rwanda Musa Fazil atangaza ko Abanyarwanda bagomba guhagurukira abatunda, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kuko bakomeje kuba umuzigo ku miryango yabo n’igihugu, bikangiza amafaranga abigura kimwe n’abagendo mu kubitaho mu gihe bamaze gusarikwa nabyo.
Atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko igikorwa cyatangiriye mu karere ka Rubavu taliki ya 26/6/2014, Minisitiri Fazil yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryahagurukiwe kubera ingaruka ritera mu kwangiza ubuzima bw’ababikoresha.
Ubushakakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kigali (KHI), bwerekanye ko 52,5% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bantu icumi babikoresha umwe yabaye imbata y’inzoga, umuntu umwe muri 20 yabaye imbata ya nicotine, naho umuntu umwe muri 40 yabaye imbata y’urumogi.
Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera byo bigaragaza ko umubare w’abafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ugenda wiyongera kuko ugeze kuri 11%, mu gihe muri 2009 wari 2,8%, muri 2010 ukagera kuri 7.6%, muri 2011 ukaba 7.7% naho muri 2012 ukaba 8%.
Mu buhamya bwatanzwe na Daniel Sibomana umwe mu babikoresheje mu gihe cy’imyaka 10 akaza kubireka ngo benshi mu rubyiruko batangira kubikoresha bumva ari ibikino no gushaka kwibagirwa ibibazo bafite hamwe n’abacyeka ko byongera imbaraga, nyamara ngo bigira ingaruka zo kwangiza ubuzima kandi ku wabaye imbata bikagora kubivamo nkuko byamugendekeye.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Rubavu taliki ya 26/6/2014 hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ibilo 248 by’urumogi ruva Kongo, inzoga zo mu mashahi 137 hamwe na litiro 65 za Kanyanga.

Polisi y’u Rwanda ikaba ivuga ko ibiyobyabwenge byangijwe byari bikusanyijwe mu gihe cy’amezi abili mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero.
Akarere ka Rubavu nubwo kadahinga urumogi nk’ikiyobyabwenge kiganje mu Rwanda, niko nzira runyuzwamo ruvuye mu gihugu cya Kongo aho ruhingwa rukanacuruzwa kugera rwinjijwe mu Rwanda kuburyo butemewe.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko nubwo inzego z’umutekano n’ubuyobozi ntako batagira ngo barukumire kwinjira mu Rwanda hari abaturage bakomeza kurwinjiza mu Rwanda babishakamo amafaranga.

Nubwo ariko hafatwa ingamba nyinshi, ntizigera ku musaruro wo guhagarika ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko mu Rwanda, aho benshi babikoresha bidaterwa n’ubuzima bubi, ahubwo hacyenewe uburere ku bana mu kubarinda gukoresha ibinyobwa nka Kanyanga, Muriture, bareteta, urumogi, kole, risansi, amarangi n’imiti yica udukoko.
Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rutangira gukoresha inzoga zisindisha bakiri bato kugera babaye imbata hamwe no gukoresha ibiyobyabwenge byo gutumura mu itabi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukunda amakuru meza mutugezaho
nukuri ibiyobyabwenge biri kugenda bifata intera pe murubyiruko kandi ikibabaje nibabandi ubona ntanibizo rwose bafite, bashobora kuba banafite ababyeyi , hagakwiye kugira ingamba zifata cyane cyane kuruhande rwababyeyi ndetse nabarezi