Luis Suarez ashobora guhagarikwa na FIFA imyaka ibiri kubera kuruma Giorgio Chiellini

Ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru ku isi (FIFA) ryatangiye iperereza n’ubushakashatsi bwimbitse kuri rutahizamu wa Uruguay, Luis Suarez, warumye Giorgio Chiellini mu mu mukino wahuzaga Uruguay n’Ubutaliyani bwanahise busezerewa mu gikombe cy’isi butsinzwe igitego 1-0.

Suarez, usanzwe ataha izamu mu ikipe ya Liverpool, yarumye Chiellini ubwo barwaniraga umupira mu kibuga, akaba we n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uruguay, basabwe na FIFA kuba bamaze gutanga ibisobanuro ku makosa uwo mukinnyi yaraye akoze bitarenze saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/6/2014.

Chiellini yereka bagenzi be aho yari amaze kurumwa na Suarez.
Chiellini yereka bagenzi be aho yari amaze kurumwa na Suarez.

N’ubwo uko kurumana kwa Suerez bitabonywe n’umusifuzi Marco Rodriguez ukomoka muri Mexique, FIFA yo yamaze gutangaza ko igomba kugira icyo ibikoraho kuko izifashisha amashusho, ubuhamya ndetse n’ubundi bushakashatsi kugirango ifate icyemezo gikwiriye ibyakozwe na Suarez.

Bimwe mu bihano bishobora gufatirwa Suarez harimo kutongera gukina iki gikombe cy’isi, nk’uko byagendekeye uwitwa Mauro Tassotti wakiniraga Ubutaliyani mu gikombe cy’isi cyo mu 1994, ubwo yahanishwaga guhagarikwa imikino umunani nyuma yo kuvuna izuru rya Luis Enrique wakiniraga Espagne, kikaba ari nacyo gihano kinini kugeza ubu FIFA imaze gutanga.

Suarez yababaye amenyo ubwo yari amaze kurumana.
Suarez yababaye amenyo ubwo yari amaze kurumana.

Ariko bitewe n’uko umupira w’amaguru ku isi uyoborwa na FIFA, kandi, uretse no mu gikombe cy’isi Luis Suarez akaba yararanzwe no kuruma abandi bakinnyi mu mashampiyona yakinnyemo nk’Ubuholandi n’Ubwongereza, igihano cye gishobora kugera ku guhagarikwa imyaka ibiri kuko ari nacyo gihano kinini FIFA ishobora gutanga kugeza ubu.

Kuruma Chiellini byabaye nyuma y’aho Surez yari yararumye Branisav Ivanovic wa Chelsea, ubwo Liverpool yari yakinnye nayo muri Mata 2014, icyo gihe yahanishijwe kudakina imikino 10, ndetse asaba imbabazi avuga ko amakosa yakoze adakwiye umuntu ukina umupira w’amaguru kandi ko atazabyongera.

Aha ni ahagaragaza uko Suarez yagiye arumana mu nshuro eshatu zose, mu Buholandi, mu Bwongereza no mu gikombe cy'isi.
Aha ni ahagaragaza uko Suarez yagiye arumana mu nshuro eshatu zose, mu Buholandi, mu Bwongereza no mu gikombe cy’isi.

Icyo gihe abikora ariko ntabwo byari ubwa mbere kuko agikina muri Ajax Amasterdam mu Buholandi, mu Ugushyingo 2010, nabwo yarumye umukinnyi witwa Ottman Bakkal wakinaga muri PSV Eindhoven maze ahanishwa kudakina imikino irindwi ya shampiyona, none harimo kurebwa igihano aza gufatirwa nyuma yo kuruma Giorgio Chiellini.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

SSUAREZ AGOMBA GUHABWA PUNITION IMUKWIRIYE BYABANSNGOMBWA AKANAKURWA MU MUPIRA WAMAGURU BURUNDU.

DUSABIMANA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Mbere nambere mbanje gushimira amakuru meza mutugezaho none ndabasaba ko mwazajya mutugezaho amataransiferi mu rwanda uko amakipe ashakisha abakinnyi amakipe yose mukiciro cya mbere?

Nshimyumuremyi Jerome yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka