Sudani: Mariam Ibrahim Yahya yongeye ararekurwa

Umunyasudanikazi umaze iminsi asiragizwa mu nzego z’umutekano kubera ko yarangowe n’umugabo w’umukristu kandi we akomoka mu bayisilamu, yongeye kurekurwa kuri uyu wa gatanu 26 Kamena 2014 nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.

Mariam Ibrahim Yahya yari yarakatiwe urwo gupfa amanitswe mu mugozi ashinjwa icyaha cyo gutatira idini ya Islam; ariko kuwa mbere 23 Kamena yararekuwe yongera gutabwa muri yombi kuwa kabiri 24 ari ku kibuga cy’indege n’umugabo we n’abana 2.

Inzego zishinzwe umutekano ngo zakekaga ko ahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aho umugabo we David Wani ukomoka muri Sudani afite ubwenegihugu.

Mariam Ibrahim Yahya n'umugabo we David Wani.
Mariam Ibrahim Yahya n’umugabo we David Wani.

Amakuru ya vuba aravuga ko uwo mugore yongeye kurekurwa, ubu we n’umuryango we bacumbikiwe muri ambasade ya USA i Khartoum muri Sudani, nk’uko ushinzwe kumuburanira Muhannad Mustafa, yabitangarije BBC.

Ushinzwe kuburanira Mariam yavuze ko yarekuwe nyuma y’uko umuntu utavugwa izina yamutangiye icyiru, ariko ngo nta mahirwe yo gusohoka muri Sudani afite.

Mariam we akimara kurekurwa na Police yatangarije BBC mu kiganiro kirekire ko ashima abaturage ba Sudani batamutereranye mu nzira y’umusaraba arimo, ndetse ashima n’amahanga yakomeje gutakamba ngo leta ya Sudani yisubireho imukureho igihano cy’urupfu.

Mariam Ibrahim n'uruhinja rwe basohotse muri gereza.
Mariam Ibrahim n’uruhinja rwe basohotse muri gereza.

BBC yamubajije icyo ateganya gukora nyuma yo kurekurwa, Mariam asubiza agira ati: “Ibyo nzabiharira Imana, kuko na mbere hose sinarinigeze nemererwa kubonana n’umuryango wanjye ubwo navaga muri gereza”.

Mariam yari yakatiwe kwicwa amanitswe ariko abanza guhabwa imyaka ibiri ngo abanze abyare inda yari atwite anarere umwana.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka