Luis Suarez yahagaritswe na FIFA amezi ane adakina ruhago n’imikino 9 adakinira Uruguay
Rutahizamu wa Uruguay na Liverpool, Luis Suarez, nyuma yo kuruma myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini mu mukino wabahuzaga mu gikombe cy’isi, yafatiwe ibihano ko azamara amazi ane adakina ruhago, ndetse abuzwa kuzakina mikino icyenda y’ikipe y’igihugu ya Uruguay, n’ihazabu y’ibihumbi 65 by’ama pounds.
Luis Suarez wamenye ibyo bihano ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 26/6/2014, ngo afatanyije n’umunyamategeko we ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uruguay, biyemeje kujuririra ibyo bihano, ariko hagati aho yabaye atashye muri Uruguay kuko atazongera kugaragara mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Nyuma yo kumenya ko yirukanywe muri Brazil, abaturaga ba Uruguay bahise bajya ku kibuga cy’indege i Montevideo kumwakira, bafite amashusho ye manini no kumugaragariza ko bifatanyije nawe.
Mu gihe kujurira bitagira icyo bitanga, Suarez warumanye ku nshuro ya gatatu nyuma yo mu Buholandi muri 2010, umwaka ushize ubwo yarumaga Branislav Ivanovic wa Chelsea, yazongera kugaragara mu kibuga mu Ugushyingo 2014, akaba yazasiba imikino 13 ya Liverpool asanzwe akinira.


Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko guhanwa kwa Suarez bishobora kuza kumugiraho ingaruka mbi kuko sosiyete ya adidas yari afitanye nayo amasezerano yo kuyamamaza ashobora guseswa, ndetse n’amakipe yamushakaga cyane nka FC Barcelone na Real Madrid, akaba yatangiye gucika intege kuko n’iyo yamugura yazajya mu kibuga nyuma y’amazi ane.
Kubera kurumana, kugeza ubu Luis Suarez amaze guhagarikwa imikino yose hamwe 39 ingana n’umwaka wose w’imikino (saison).

Hari imikino 7 yahanishijwe yarumye umukinnyi wa PSV Eindhove ubwo nawe yakinaga muri Ajax Amsterdam mu Buholandi, imikino 10 yahanishijwe yarumye Ivanovic, imikino 13 kubera kuruma Chiellini ndetse n’imikino 9 yabujijwe kuzakinira Uruguay.
Suarez ahawe ibyo bihano mu gihe ikipe ya Uruguay irimo kwitegura gukina na Colombia kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/6/2014 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|