Rwamagana: Hafashwe umugabo ukekwaho kwiba inka akazica amahembe kugira ngo aziyoberanye
Umugabo wo mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, wakekwagaho ubushimusi (ubujura) bw’inka, yatawe muri yombi na Polisi ku wa Kabiri, tariki ya 24/06/2014, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage bamufatanye inka yibye akayica amahembe kugira ngo ayiyoberanye.
Inka yafatanwe, yari yibwe mu murenge wa Fumbwe mu ijoro ribanziriza iryo uyu mugabo yatawemo muri yombi, ariko uwari wibwe akaba yari yabibwiye Polisi.
Mu kuyishorera, uwayibye yagiye yikanga irondo ariko aza kuyishyira mu gikombe kirimo umukokwe, yigira hirya. Inka na yo yaje kwabira, abanyerondo barayumva bayivanamo ndetse batangira kubaririza nyirayo.
Uwo mugabo witwa Butera Assoumani ngo yahise ahahinguka atangira kuvuga ko iyo nka ari we wari uyishorereye shebuja wayiguze ndetse atangira “kwihamagarisha” kuri telefone avuga ko yayibonye.
Abo baturage ngo bamwatse ibyangombwa, maze abaha fotokopi y’indangamuntu, ndetse bakomeza bahamagara Polisi kugira ngo bayimenyeshe ko inka ibonetse, ariko wa mugabo yumvise ko bahamagaye Polisi, ngo agenda nk’uwitaba telefone ahita acika.
Ubwo Polisi yahageraga yahuje amakuru ari kuri numero ya fotokopi y’indangamuntu ye ndetse na telefoni, maze uwo mugabo atabwa muri yombi ku wa Kane, tariki ya 24/06/2014.
Mu gihe yari amaze gutabwa muri yombi, ngo abaturage bahuruye ari benshi bemeza ko nubundi bari basanzwe bamukekaho ubujura bw’inka. Iyo nka yari yibwe, ngo akaba yari yamaze kuyica amahembe asigaho amase ku buryo umuntu ashobora gukeka ko ari inkungu.
Muri iyi mirenge ya Fumbwe na Gahengeri haravugwa ubujura bukabije bw’inka, aho abaziba ngo bazica amahembe kugira ngo baziyoberanye ndetse bamwe muri abo bashimusi ngo bakaba bafite amayeri y’uko bazibabura ubwoya (kuzitwika) maze ngo zikagaragaza ibara ritandukanye n’iryo zari zizwiho ku buryo n’uwayibwe atapfa kubifindura.
Bikekwa ko inyinshi mu nka zibwa muri iyi mirenge, zijyanwa mu mabagiro i Nyagasambu cyangwa se abazibye bakazibagira ku misozi, bagatwara inyama.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana, Supt. Richard Rubagumya, yashimiye ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kwicungira umutekano ngo kuko ari bwo bwatumye uwo mugabo atabwa muri yombi.
Supt. Rubagumya yongera gusaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyaha kandi abaturage ntibapfe kugura inka zidafite ibyangombwa byuzuye kuko zishobora kuba ari injurano.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|