Gihombo: Abahumanyijwe n’amafunguro bamaze koroherwa
Abahumanyijwe n’amafunguro bafashe ubwo bari mu munsi wo kwizihiza umwana w’umunyafurika wizizwa ku itariki ya 16 Kamena bavuga ko bamaze koroherwa mu gihe abandi bakiri kwa muganga kuko bataroroherwa neza.
Ku itariki ya 16 kamena 2014 nibwo abakozi b’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke ndetse n’abarimu bari baje kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’umunyafurika, barembaga bakajyanwa kwa muganga bazira amafunguro ahumanye bari bafashe.
Uko ari icumi na babiri (12) bagiye bameze nabi ariko uko iminsi igenda niko bamwe bagiye boroherwa bava mu bitaro bakavuga ko uretse intege nkeya bagifite bumva bameze neza mu gihe batatu (3) bakiri kwivuza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene, avuga ko muri abo 12 harimo abakozi batatu (3) b’umurenge, akavuga ko bariye ibyo biryo bari bageze ku bantu 100 ariko bikaza kugaragara ko 12 aribo baje kuremba bituma bagera kwa muganga.
Ibyo biryo ngo bari babigemuriwe n’usanzwe afite isoko ryo kubagemurira ibyo kurya, gusa bikaba byaragarage ko bishobora kuba byari bifite isuku nke bigatuma bibatera uburwayi bwatuma baruka bakanacibwamo, akaba asaba ko ubutaha bitakongera.
Yagize ati “abantu bose bafite aho bahuriye n’isuku y’abantu cyane cyane abafite mu nshingano zabo kugaburira abantu bakwiye kwitwararika isuku, kugira ngo batangiza ubuzima bw’abantu benshi bishobora kubaviramo urupfu”.
Kugeza ubu nta raporo y’abaganga babasuzumye iramenyekana ngo hamanyekane neza icyo abo bantu bari bazize.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|