Ku rwibutso rwa Bisesero hateguwe imva z’abahagaragarije ubutwari

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena 2014, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karereka Karongi bazashyingura mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi mirongo itanu y’inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi.

Mu bazashyingurwa harimo umusaza Birara n’umuhungu we Nzigira bari bayoboye abasesero mu rugamba rwo kwirwanaho bateguriwe imva zihariye zigaragaza ko bari abagaba b’ingabo.

Inzu nshya y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Inzu nshya y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Muri urwo rwibutso kandi hanateganyijwe imva yiswe iy’intwari itazwi. Mucyo, umukozi wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside ukora ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero avuga ko uwo muhango uzaba ari uwo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yari isanzwe ibitse aho ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Uretse inzu nshya irimo imva zizashyingurwamo imibiri ya benshi mu bazize Jenoside mu Bisesero, ari yo inagaragaramo imva y’umusaza Birara Aminadabu bafata nk’uwari umugaba w’ingabo mu rugamba rwo kwirwanaho ndetse n’umuhungu we Nzigira wari umwungirije, muri urwo rwibutso hari andi mazu atatu na yo ateganyirijwe gushyiramo amasanduku arimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu Bisesero. Izo nzu ngo na zo zubatse ku buryo bufata neza imibiri izazishyirwamo.

Uku ni ko imbere muri iyi nzu y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero. Izi mva z'imbere n'iz'intwari Birara, umuhungu we Nzigira n'indi ntwari itazwi.
Uku ni ko imbere muri iyi nzu y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero. Izi mva z’imbere n’iz’intwari Birara, umuhungu we Nzigira n’indi ntwari itazwi.

Urwo Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero kandi runafite ibyangombwa byose bigaragaza inzira y’umusaraba Abasesero banyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse n’ibigaragaza ubutwari bagize mu rugamba rwo kwirwanaho.

Muri byo hari inzira yubakishije amabuye izamuka ku gasozi ka Bisesero aho irangirira hakaba hariho amabuye menshi, amanini n’amato. Amabuye manini y’intare (urutare) ngo agaragaza uburyo amababuye yatambamiye Abasesero mu rugamba rwo kwirwanaho n’aho ayo yandi mato agaragara hagati mu nzira ariko aho inzira irangirira akagaragaza uburyo bifashishaga amabuye mu buryo bw’itumanaho.

Aya macumu azengurutse ibuye ni icyenda. Ngo garagaza ibyari amakomini 9 ya Perefegitura Kibuye yose yakoraniye mu Bisesero.
Aya macumu azengurutse ibuye ni icyenda. Ngo garagaza ibyari amakomini 9 ya Perefegitura Kibuye yose yakoraniye mu Bisesero.

Kuri urwo rwibutso hagaragara kandi uruziga ruzengurutswe n’amacumu icyenda hagati hakabamo ibuye rinini.

Ayo macumu icyenda agaragaza ibyari amakomini icyenda y’icyari Perefegitura ya Kibuye, yose yari yakoraniye ku Basesero bashaka kubarimbura. Cyakora ariko na none, ayo mabuye n’amacumu agaragaza ko Abasesero bifashishije intwaro gakondo mu rugamba rwo kwirwanaho.

Aya mabuye y'intare (urutare) ngo agaragaza ingorane Abasesero bagiye bahura na zo mu ruganga rwo kwirwanaho.
Aya mabuye y’intare (urutare) ngo agaragaza ingorane Abasesero bagiye bahura na zo mu ruganga rwo kwirwanaho.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka