Rusizi: Yakandagiwe n’imodoka yari arimo ahita yitaba Imana
Umugabo w’imyaka 46 yitabye Imana ahitanywe n’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari imutwaye, mu kagari ka Site, mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 25/06/2014.
Iyi modoka yari ivuye mu karere ka Nyamasheke yari ijyanye ikawa ku uruganda maze bagiye kwambuka ahantu hari iteme ribi uyo mugabo ahita asimbuka (yari yicaye hejuru acunze umutekano w’izo kawa) atabwiye shoferi agwa munsi y’amapine y’iyo modoka imunyura hejuru ahita yitaba Imana.
Umushoferi wari atwaye iyi modoka avuga ko yatunguwe nuko bamubwiye ko imodoka yishe umuntu naho ubundi ngo ntiyari yigeze abimenya icyakora yahagaze azi ko ari ikindi kintu kibaye kuko ngo uyu nyakwigendera atari yigeze amubwira ko agiye kuva mu modoka.
Nyakwigendera witwa Ndagijimana wo mu murenge wa Nyakabuye yari yubatse afite umugore umwe n’abana babiri.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|