Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa
Niwenshuti Anastasie wari mu kigero cy’imyaka 12 yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa minibus ahita yitaba Imana, byabereye mu mudugudu wa Nkero mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo tariki ya 25 Kamena 2014.
Abari aho iyi mpanuka yabereye bemeza ko umushoferi yagonze uyu mwana yarangaye kuko umwana yari hafi y’umuhanda umushoferi agahita amugonga.
Umwe yagize ati “umushoferi yari atwaye minibus Toyota Hiace RAA 018Y wabonaga ko yarangaye kandi yihuta atabonye ko hari umwana hafi aho niko guhita amugonga ahita yitaba Imana”.
Kugeza magingo aya polisi iracyashakisha ngo imenye aho uyu mwana aturuka cyane ko abaturiye aho iyi mpanuka yabereye bavugaga ko bataramenya aho akomoka kuko atari umwana wo muri ako gace.
Uyu mushoferi Nyangezi Vedaste w’imyaka 52 yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.
Polisi ikomeje gusaba abashoferi gutwara imodoka nta muvuduko mwinshi bakaba bakangurira kandi ababyeyi n’abandi kwigisha abana kugenda neza mu muhanga birinda impanuka.
Kugeza ubu nyakwigendera Niwenshuti Anastasie yajyanwe ku bitaro bya Kibogora ngo akorerwe isuzuma n’abaganga.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|