Ministeri ishinzwe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (MINEAC) irasaba Abanyarwanda aho baba bari hose kumva ko bahuje isanomuzi, kandi ko Ubunyarwanda burenze imipaka y’u Rwanda.
Ibihugu bitatu, u Rwanda, Kenya na Uganda, byishize hamwe bigashyiraho visa imwe y’ubukerarugendo muri ibi bihugu, byizeye ko izazamura ubukungu muri byo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rwamagana barasaba ko hashyirwa imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa ngo kuko uretse umumaro rusange bigira nk’amashyamba, ngo ibi biti bitanga imbuto ziteza imbere imirire myiza, bityo zikaba zarwanya indwara zituruka ku mirire mibi ikunze kugaragara hamwe na hamwe.
Mu isoko rirema mu ri santere ya Gakenke uhasanga ubucuruzi butandukanye dore ko abantu baba baturutse impande zitandukanye bitewe n’uko iri soko rirema kabiri gusa mu cyumweru.
Ku nshuro ya mbere, hagiye kubaho Iserukiramuco ry’abari n’abategarugori mu rwego rwo kumurika bimwe mu bikorwa bagezeho mu myaka 20 ishize Jenoside ibaye mu Rwanda.
Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, zakoreye urugendo shuli mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwigira kuri aka karere uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifafashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rufite ibitekerezo by’iminshinga itandukanye ariko rukabura abarutera inkunga kugira ngo rutangize iyo mishinga yarwo bigatuma rurushaho kuba mu bukene.
Nyuma yo kuzenguruka imirenge 12 igize akarere ka Rubavu mu kwezi kw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere burahamagarira abaturage kubungabunga umutekano batangira amakuru ku gihe.
Bamwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko kimwe mu byo basanga bihungabanya ireme ry’uburezi ari uburyo bwo kwigishamo bwaje; aho buri somo riba rifite umwarimu waryo mu mashuri abanza.
Nyuma yo kumara imyaka itanu yiberaho ubuzima butagira akazi na gahunda we yita ubuzima bwa gisongarere, Nganyirende Jean Damascene wiyita Kazi ni kazi ubu ukora akazi ko gukora inkwe arasaba urubyiruko guhagurukira gukora aho kwirirwa bicaye.
Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, zafashe umwanzuro wo guca burundu akajagari kagaragara mu bucuruzi bwa kawa ngo kuko bituma abacuruzi bagongana bikaba intandaro yo kwangirika kwa kawa ari na byo bikomeza guhombya inyungu zashoboraga kwinjizwa n’iki gihingwa ngengabukungu.
Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo nibyo bisabwa abaturage batuye mu karere ka Nyagatare nyuma y’igenzura ryakozwe mu isozwa ry’igikorwa cyo gutera mu ngo umuti wica imibu itera Malariya.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gereza izajya ifungirwamo abagore gusa mu ntara y’Iburasirazuba, abagore bemerewe ko nibita ku isuku bashobora kuzajya batunga imisatsi mu gihe ubundi uwageragamo yahitaga yogoshwa umusatsi wose.
Burura Abdou w’imyaka 54 y’amavuko hamwe na Kigingi we witwa Sentamu Abdoul w’imyaka 37 y’amavuko bafatanwe imodoka ipakiye ibiti by’imisheshe byari byibwe mu kagali ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.
Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.
Binyuze mu mushinga urengera ibidukikije witwa ARECO Rwandanziza, hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo harengerwe ishyamba rya Pariki y’Ibirunga yibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije.
Mu gihe abatuye umujyi wa Muhanga bakomeje kwinubira kudatabarana mu gihe hari utewe n’abagizi ba nabi, abayobozi baravuga bikomoka ku mayeri y’aba bagizi ba nabi batera ubwoba abaturage ariko bagasaba ko bashyira hamwe imbaraga bakabarwanya.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga baratangaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugabanya inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bumva ko atari uguha agaciro ababo.
AS Kigali yari imaze iminsi mu marushanwa mpuzamahanga, yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2014.
Abatuye Akarere ka Gatsibo barashishikarizwa kumva ko urumuri rutazima atari urwo kwizera gusa, ko ahubwo ruzanashimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose.
Abasenateri bari muri komisiyo y’imibereho myiza, uburengazira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage baganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Nyanza kuwa 13/03/2014, biga ku kibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi no gushakira umuti imbogamizi zose zibubangamiye.
Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ryayo riri mu karere ka Nyamasheke aho bita i Tyazo, afungiye kuri polisi ya Kanjongo akekwaho kwakira ruswa mu kazi yari ashinzwe nk’ushinzwe gutanga inguzanyo.
Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (Extended Joint Verification Mecanism) kuri uyu wa kane tariki 13/03/2014 ryashyikirijwe Kaporari Ntungamihigo Zakayo wo mu ingabo za Congo wari warafatiwe mu Rwanda yambutse mu buryo budakurikije amategeko.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority cyasinyanye amasezera n’icyo mu Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo iki gihugu gikusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana na byo.
Abapolisi 74 barimo ba Komiseri ba Polisi babiri, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato basezerewe muri Polisi y’u Rwanda. Abo ba Komiseri basezerewe harimo Komiseri wa Polisi (CP) Steven Balinda, na Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Yoweri Ndahiro.
Birashoboka cyane ko igihe umuntu ari koga muri pisine atakwirirwa ayisohokamo igihe ashaka kunyara. Nyamara, hari ingaruka bene ubu bunebwe bwatera ku buzima.
Abanyarwanda birukanywe mu guhugu cya Tanzania bakaza basize imitungo yabo, barishimira uko babayeho ngo nubwo ari igisebo kuri Tanzania yabirukanye izi ko bagiye gupfa.
Umugabo w’umwongereza wakundaga guhora aruma inzara z’intoki ze akoresheje amenyo bituma uruhu rukikije inzara ruzana ibikomere byaje kumuviramo indwara ya septicemia yandurira mu maraso ari na yo yaje kumuhitana.
Ababyeyi bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze kuko muri ako karere hakigaragara abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kigali, kuwa gatatu taliki 12/03/ 2014, basuye imiryango 142 y’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari kwitegura gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kirehe bayishyikiriza inkunga zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni.
Sosiyete SAFKOKO yatsindiye kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) irimo Gisenyi-Goma, Rusizi-Bukavu hamwe na Bukavu- Bujumbura iragawa ko itihutisha ibyo bikorwa.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga iby’ubuvuzi bw’abantu mu gihugu cya Sudan babinyujije mu mu muryango wabo ARMS (Association of Rwandese Medical Students in Sudan), mu mpera z’icyumweru gishize bahuguye abanyeshuri bagenzi babo 60 mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze (First Aid) muri kaminuza mpuzamahanga y’Afurika (IUA) (…)
Ishyirahamwe ry’imijyi n’uturere (RALGA) irasaba abanyamuryango bayo muri Nyamasheke gufata iya mbere bagatanga ibitekerezo ku bikorwa n’imiyoborere ya RALGA mu myaka itanu iri imbere mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ruvuga ko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kunywa urumogi rwari rwarabahinduye abajura , abasambanyi, indakoreka n’ibindi bibi byinshi bakoraga bakirunywa.
Mu rwego rwo gufasha abanyeshuli guhabwa uburezi bufite ireme no gufasha Abanyarwanda bafite amikoro make abana babo bagahabwa amasomo y’ubumenyi kandi mu ishuri rigezweho, akarere ka Gatsibo harimo kubaka ishuli ry’icyitegererezo ryitwa Gatsibo Model School.
Manchester City yo mu Bwongereza na Bayern Leverkusen yo mu Budage nazo zasezerewe muri 1/8 cy’irangiza mu irushwanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na AC Milan.
Olivier Mulindahabi wari Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Mukura Victory Sport niwe wagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 12/3/2014, nyuma yo gushyira ku mugaragaro ibyavuye mu bizamini abari abakindida batatu bakoze mu cyumweru gishize.
Muri iyi minsi mu karere ka Ngororero haravugwa abayobozi bakorana n’abaturage mu kugurisha inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ndetse n’amanyanga mu kwitura no gutanga izindi aho bivugwa ko hari abiturwa ataribo bari bakwiye guhabwa izo nka.
Ku bitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cya Army week kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku buvuzi, aho abagana b’inzobere baturutse mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe bazavura abantu basigiwe ibikomere na Jenoside bikaba bitarakira.
Isomero ryashyizweho n’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (RTC) ishami rya Rubavu ku bufatanye n’Ambasade y’Amerika mu Rwanda, taliki ya 12/3/2014, ryizihije imyaka 2 ritangiye gukora mu kwigisha abaturage bo mu karere ka Rubavu Icyongereza no kubagezaho serivise bibashishikariza gusoma.
Abaturage bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bafatanyije n’abayobozi n’inzego z’umutekano batwitse urumogi rufite agaciro ka miliyoni zisaga enye n’imitego itemewe ya kaningini ikoreshwa mu kuroba amafi ifite agaciro ka miliyoni zisaga 65 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye mu muhezo kuri uyu wa Gatatu tariki 12/03/2014, Guverineri Bosenibamwe Aime yavuze ko abantu bahungabanyaga umutekano mu Mujyi wa Musanze bafashwe.
Abana b’abakobwa 9531 bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 14 nibo bateganyijwe kuzakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ikunda kwibasira abagore mu karere ka Bugesera.
Nyuma y’uko gucuruza urumogi ku mugaragaro byemejwe muri Leta ya Colorado (imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika), mu kwezi kwa Mutarama 2014, iyo Leta yinjije imisoro igera kuri miriyoni 3,5 z’amadorari.
Umuhanzi Adolphe Bagabo usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi muri iyi minsi ngo arimo gukora imyitozo myinshi, gusenga cyane no gushaka imyenda ya Afrobeat kugira ngo azabashe kwegukana umwanya mu bahanzi 10 bazakomeza mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane.
Bamwe mu baturage batuye mu gace gafatwa nk’umujyi wa Kayonza bavuga ko igishushanyo mbonera cyakorewe ako gace mu bijyanye n’imyubakire kitajyanye n’ubushobozi bwa bo, ndetse nyuma y’aho icyo gishushanyombonera gishyiriwe ahagaragara, ibikorwa by’ubwubatsi muri uwo mujyi byagiye bihagarara buhoro buhoro.
Umusore w’imyaka 16 witwa Niyonzima Claude wari utuye mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi mu karere ka Rusizi yarohamye mu kivu ubwo yari yitwaye mu bwato wenyine kuri uyu wa gatatu tariki 12/03/2014 mu masaha ya saa sita z’amanywa aburirwa irengero.
Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Comities) ziri mu iterero i Nkumba mu karere ka Burera, zirasabwa gukurikirana neza amasomo zizahabwa muri iryo torero kugira ngo azabongerere ubumenyi mu gukumira ibyaha bigenda bihindura uburyo bikorwamo.
Itsinda ricuranga mu bicurangisho gakondo rimaze kumenyekana ku izina ry’Ababeramuco, ryashyize hanze indirimbo yabo bise “Zaninka” ikaba ari indirimbo ya cyera y’umusaza Mushabizi basubiyemo, uyu musaza nawe akaba ari umwe mu bagize iri tsinda.