Abanyekongo bafatirwe mu mazi y’u Rwanda barobesha inshundura zitemewe barekuwe

Abanyekongo 10 bari batawe muri yombi barobera mu mazi y’u Rwanda batabyemerewe ndetse bakoresha inshundura zitemewe barekuwe taliki ya 23/6/2014 babanje kwigishwa kugira ngo bamenye aho bagomba kurobera batarengereye amazi y’u Rwanda.

Taliki ya 17/6/2014 nibwo abarobyi b’Abanyekongo bafatiwe mu mazi y’u Rwanda barobesha inshundura zitemewe gukoreshwa mu Rwanda, cyakora bamwe mubarobyi bavugana n’ibitangazamakuru byo muri muri Kongo bavuga ko bafashwe n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakorera mu mazi mu kiyaga cya Kivu ngo babasanze mu mazi kandi nta mupaka uhari kuburyo bamenya niba bari mu Rwanda cyangwa bari muri Kongo.

Nyuma yo kugezwa imbere ya polisi, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan avuga ko abarobyi b’abanyekongo bafashwe bigishijwe kutarengera imbibe z’igihugu kugira ngo batazongera kugwa mu makosa.

Ati “abarobyi b’abanyekongo barafashwe kugira ngo babazwe impamvu barengera imbibe z’u Rwanda, kuko bavuye mu mazi yabo bagera hafi ya Karongi, ntabwo inzego z’umutekano zari kurebera zarabafashe zirababaza kandi barigishwa bararekurwa kandi twizera ko bitazasubira.”

Si ubwa mbere abarobyi b’abanyekongo bafatirwa mu Rwanda kuko mu kwezi kwa Werurwe hari hafashwe n’abandi barengereye amazi y’u Rwanda barobesha inshundura zitemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Abarobyi bo muri Congo ngo baza mu gice cy’u Rwanda bakurikiye ubwinshi bw’amafi bafata bakoresheje inshundura zitemewe mu Rwanda ziroba amafi menshi aba akiri mato.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

inzego z;umuteko zacu ziri maso kandi ntizijya zemera ko hari uwahungabanya umutekano wacu zihari. ntibazongere kutuvogera

musambi yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka