Kenya: Umuyobozi yatawe muri yombi ashinjwa iterabwoba

Issa Timamy uyobora District ya Lamu mu gihugu cya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba biherutse guhitana abantu 60 mu mujyi wa Mpeketoni ubwo abarwanyi ba al-Shabab bo muri Somalia bagabaga ibitero kuri station ya Police, mu maresitora no mu mahoteli.

Mu byaha Issa Timamy ashinjwa bitari bike, harimo n’icy’ubwicanyi nk’uko inkuru ya BBC ibivuga. Kugeza ubu afungiye kuri station ya Police kugeza ku itariki 30 Kamena, mu gihe bakirimo kumukoraho iperereza.

Hagati aho President wa Kenya Uhuru Kenyatta akomeje kwikoma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko bari inyuma y’ibikorwa by’umutekano muke, yirengagije ko umutwe wa al-Shabab wamaze kwigamba ko ari wo wahitanye bariya bantu 60 barimo n’umupolisi umwe.

Imitwe itavuga rumwe n’ubuyobozi muri Kenya nayo yamaganiye kure ibirego bya President Kenyatta. Benshi mu bamaze kugwa mu bitero byo muri Kenya ni abo mu bwoko bw’aba Kikuyu, ari nabo Uhuru Kenyatta abarizwamo, kandi abibasirwa cyane ni abatari mu idini ya Islam.

Uriya mu guverineri Issa Timamy watawe muri yombi, ashinjwa kugira uruhare muri ibyo bitero ni umwe mu bayobozi bari mu ihuriro ry’imitwe ya politike ririmo n’irya President Uhuru Kenyatta.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka