Amakipe ya Cote d’Ivoire n’Ubutaliyani zasezerewe mu gikombe cy’isi, abatoza bayo bahita begura
Nyuma yo gutsindwa n’Ubugereki ibitego 2-1, ikipe ya Cote d’ivoire yahise isezererwa mu gikombe cy’isi ndetse n’umutoza wayo Sabri Lamouchi afata icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye, akaba yajyanye na Cesare Prandelli nawe wasezeye ku kazi ke ubwo ikipe y’Ubutaliyani yatozaga yari imaze gutsindwa na Uruguay igitego 1-0 nayo igasezererwa mu gikombe cy’isi ku ikubitiro.
Byari mu mikino ya nyuma mu matsinda, aho Cote d’Ivoire, imwe mu makipe atanu yari ahagarariye Afurika yananirwaga gutsinda Ubugereki ngo ikomeze, ubwo yatsindwaga ibitego 2-1, ikurikira Cameroun yasezerewe hakiri kare.

Cote d’Ivoire yari yakinnye neza muri uyu mukino wabaye tariki 24/06/2014 yakoze amakosa mu kugarira maze itsindwa ibitego bibiri harimo icya Andreas Samaris ku munota wa 42, ndetse na penaliti yatewe ku munota wa 90 na Georgios Samaras, naho igitego cya cote d’Ivoire kitari gihagije cyinjizwa na Wilfried Bony ku munota wa 74.
Gutsindwa uwo mukino byari bivuze ko Cote d’Ivoire isezerewe burundu kuko mu itsinda rya gatatu yari iherereyemo yarangije ku mwanya wa gatatu inyuma ya Colombia n’Ubugereki, inyuma ya Cote d’Ivoire hakaza Ubuyapani nabwo bwasezerewe nyuma yo gutsindwa na Colombia ibitego 4-1.

Ikipe ya Cote d’Ivoire ikimara gusezererwa, uwari umutoza wayo Umufaransa Sabri Lamouchi yafashe icyemezo cyo guhita yegura ku mirimo ye, avuga ko yababajwe cyane no gusezererwa mu buryo bwamutunguye cyane.
Lamouchi yajyanye na Cesare Prandelli watozaga Ubutaliyani, nawe akaba, nyuma yo gutsindwa na Uruguay yahise avuga ko yeguye ku mirimo ye kubera ndetse anatunga cyane agatoki imisifurire avuga ko yabogamiye cyane ku ikarita y’umutuku idakwiye yahawe Claudio Marchisio ndetse n’ukuntu Luiz Suarez yarumye Giorgio Chiellini ariko ntahanwe.

Muri 1/8 cy’irangiza, Colombia yafashe umwanya wa mbere mu itsinda rya gatatu, izakina na Uruguay yabaye iya kabiri mu itsinda rya kane, naho Costa Rica yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya n’Ubwongereza ubusa ku busa, izahure n’Ubugereki bwabaye ubwa kabiri mu itsinda rya gatatu.
Imikino ya nyuma mu matsinda irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/6/2014 aho kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu itsinda rya gatandatu Nigeria iza kuba ikina na Argentine, kuri iyo saha kandi Bosnia ikaza kuba ikina na Iran.

Saa yine z’ijoro harakinwa imikino ya nyuma mu itsinda rya gatanu, aho Honduras ikina n’Ubusuwisi, naho Ubufaransa bukaza gukina na Equateur.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|