Nigeria izahura n’Ubufaransa, Argentine ikine n’Ubusuwisi muri 1/8
Ikipe ya Nigeria, imwe mu makipe atanu yahagarariye Afurika mu gikombe cy’isi, n’ubwo yatsinzwe na Argentine ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma mu itsinda rya gatandatu, tariki 25/06/2014, yakomezanyije nayo muri 1/8 cy’irangiza ikazahura n’Ubufaransa mu gihe Argentine izakina n’Ubusuwisi.
Nigeria yasabwaga kunganya na Argentine kugirango ikomeza muri 1/8 cy’irangiza, n’ubwo yatsinzwe ibitego 3-2 yagize amahirwe y’uko Bosnia Herzegovina yari yarasezerewe, yayitsindiye Iran zari zihanganye, ibitego 3-1, maze bihesha Nigeria kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota ane ku icyenda, Iran nayo irasezererwa.

Lionel Messi yatsinze ibitego bibiri muri uwo mukino akaba amaze kugwiza bine anganya na Neymar wa Brazil na Xherdan Shaqiri w’Ubusuwisi, naho ikindi gitego kimwe cya Argentine cyinjijwe na Marcos Rojo.
Nigeria yagiye izamura urwego rw’imikinire uko yagiye ikina imikino y’icyo gikombe, yagoye cyane Argentine ndetse iyibonamo ibitego bibiri byombi byatsinzwe na Ahmed Mussa usanzwe akina muri CSK Moscow mu Burusiya.

Argentine yarangije imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda ku icyenda, izakina n’Ubusuwisi bwarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatandatu nyuma yo gutsinda Honduras ibitego 3-0 byinjijwe byose na Xherdan Shaqiri.
Ubusuwisi bwarangije imikino yo mu itsinda buri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, bwaje inyuma y’Ubufaransa bwabaye ubwa mbere mu itsinda n’amanota arindwi nyuma yo kunganya ubusa ku busa an Equateur, bukazahura na Nigeria muri 1/8 cy’irangiza.


Imikino ya nyuma mu matsinda irakomeza kuri uyu wa kane tariki ya 26/06/2014, aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu itsinda rya karindwi Reta Zunze Ubumwe za Amerika ikina n’Ubudage, muri iryo tsinda kandi Portugal ikaza kuba ikina na Ghana.
Saa yine z’ijoro, harakinwa imikino ya nyuma mu itsinda rya munani, Koreya y’Epfo ikina n’Ububiligi, naho Algeria ikaza gukina n’Uburusiya, iyo mikino ikaba ari nayo isoza imikino yo mu matsinda.

Ku wa gatanu tariki ya 27/6/2014 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe 16 yasigaye mu gikombe cy’isi, akazatangira gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza ku wa gatandatu tariki ya 28/6/2014, hakazabanza umukino uzahuza Brazil na Chili saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|