Imiryango 12 yo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ituye mu nkengero z’igishanga cy’Akagera yasabwe kuhimuka byihuse, kuko nibaramuka batimutse umwuzure ushobora kubatwara.
Abaturage bubatse imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ndetse n’abandi baturage batanze ibikoresho kuri Entreprise EMMR barayishyuza miliyoni zikabakaba 40 z’amafaranga y’u Rwanda baheraniwemo na rwiyemezamirimo ndetse n’akarere.
Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Sina Gerome, wari umaze iminsi akina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagarutse mu Rwanda akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Police FC.
Abaturage bo m murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, batangaza ko bahangayikishijwe n’umusore witwa Rukundo Emmanuel utega abantu nijoro, batakwirukanka ngo bakize amagara yabo, akaba yabagirira nabi.
Bimwe mu byakozwe mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Karongi harimo guha ijambo abaturage abafite ibibazo bitagomba imanza birakemurwa, abandi bagirwa inama yo kujya birinda imanza za hato na hato kuko zitera ubukene mu ngo.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke tariki 20/01/2014, abaturage bashimangiye ko kuva aho Jenoside ihagarikiwe bafite ubuyobozi bwiza bwumva ibibazo by’abaturage bukabikemura ku gihe.
Mu gihe abakunzi b’ikipe ya FC Barcelone bari bamaze iminsi basaba ko iyo kipe yakubaka stade nshya izajya yakira abantu benshi, ubuyobozi bw’iyo kipe bwanze icyo cyifuzo, ahubwo bwemeza ko bagiye kuvugurura Stade ya New Camp yari isanzwe yakira abantu ibuhumbi 95, ikazajya yakira abantu ibihumbi 105.
Umusore w’imyaka 19 witwa Abarame Jean wari utuye mu Kagali ka Byibuhiro mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke yitabye Imana tariki 20/01/2014 aguye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali [ CHUK] nyuma yo guterwa icyuma azize ko yanze gusomywa ku nzoga umwana w’imyaka 14.
Mike Karangwa umwe mu bagize Ikirezi Group ari nabo bategura amarushanwa azwi nka “Salax Awards” atangaza ko kuba umuhanzi w’icyamamare Stromae yarashyizwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards ari nta mbogamizi zirimo.
Abakuru b’imidugudu 533 igize akarere ka Ruhango bahawe telefoni zigendanwa zizajya zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Abakuru b’imidugudu biyemeje ko noneho bagiye kujya batangira amakuru ku gihe.
Koperative ya Coopte Mulindi ihinga icyayi ivuga ko ikoranabuhanga rya interinete ryatumye babona inkunga ya miliyoni 133 yo guhinga icyayi.
Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibiro 40 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Indwara ya Mozayike y’imiteja “Beans mosaic virus” iterwa na Virusi “CMV” igabanya cyane umusaruro w’imiteja.
Umusore witwa Rwagasore Godfrey w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera arimo kwakira amafaranga y’abaturage ababwira ko azabazanira amapoto y’amashanyarazi.
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gusengera abarwayi bagakira, ku wa 19/01/2014 yasengeye abarwayi batandukanye bahuriye muri Paruwasi ya Kirehe.
Umugore witwa Mukandutiye Beatrice utuye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Gicaca mu mudugudu wa Cyanika mu karere ka Bugesera inzu ye yahiye irakongoka bitewe nuko yatekeraga munzu ku mashyiga atagezweho.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20/01/2014 ngo kuzibanda ku gukemura ibibazo by’abaturage ku bufatanye bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa abaturage bo muri ako karere ko kwigira atari ukuba nyabwigendaho ngo ahubwo kwigira ni ukugira abandi ubundi bagasangira ibyo bafite bakanafashanya mu buryo butandukanye.
Hatangimana Evariste wo mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza avuga ko kumva amabwire ya nyina byatumye amara igihe kigera ku myaka itanu atumvikana n’umugore we.
Ku cyumweru tariki 19/1/2014, umunya Eritrea Natnael Berhane niwe wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon rizwi nka ‘La Tropicale Amissa Bongo’, naho ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa gatatu mu makipe yo muri Afurika.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendant Francis Gahima aratangaza ko bamwe mu bajura bibye ibikoresho muri Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibikoresho hafi ya byose bikaba byaramaze gufatwa.
Nkuko bigaragazwa raporo yakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri za Leta, ibihugu 12 bya mbere bigaragaza ko bifite ababituye bafata indyo yuzuye kandi ihagije biherereye ku mu gabane w’Uburayi.
Bagaragaza Jean Damascene wari utuye mu mudugudu wa Bugaraga, akagari ka Buriba, umurenge wa Rukira ,Akarere ka Ngoma, umurambo we watoraguwe mu kiyaga cya Rwabizigira tariki 17/01/2014 yatawemo nyuma yo kwicwa.
Nyuma yo gusobanukirwa na Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” isaba Abanyarwanda bose kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda, abarimu bo mu karere ka Nyamasheke guhera ku bigisha muri kaminuza kumanura, biyemeje gushyiraho Ihuriro (Forum) ribahuza bose kugira ngo bafatanyirize hamwe guteza imbere gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bayigeza ku (…)
Mu myaka ine ishize ruhurura itubakiye iri iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Bwishyura mu karere ka Karongi yari ntoya umuntu ashobora no kuyisumbuka ; ariko uko imvura iguye ubutaka bugenda butwarwa n’amazi imaze kuba icyobo kirekire.
Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko bagiye kurushaho kurwanya amakosa aranga bamwe na bamwe mu muhanda kandi bakarushaho kubungabunga umutekano kugira ngo akazi kabo gakorwe neza, bityo na bo biteze imbere.
Mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 19/1/2014, Kiyovu Sport yanyagiye Musanze FC ibitego 6-0 ku Mumena, naho Rayon Sport ikura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC ariko bogoranye.
Abatuye akarere ka Ruhango by’umwihariko abatuye umurenge wa Kinazi, tariki ya 19/01/2014 nibwo bakiriye urumuri rutazima, bakaba barwakiriye ruturutse mu karere ka Karongi aho rwari rumaze iminsi 3, rukazahava rwerekeza mu karere ka Nyanza.
Inama y’igihugu y’abagore ivuga ko hari abagore batarasobanukirwa icyo uburinganire ari cyo bakabukoresha mu buryo bwo guhimana cyangwa guhora, nyamara bari bakwiye kubufata nk’umwanya wo kugira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo no gushyira hamwe.
Umushumba w’itorero Restoration Church, Apotre Joshuwa Masasu, asanga nta Jenoside yari kuba mu Rwanda iyo haza kuba hari abakirisito b’ukuri nk’uko babyitiraga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke baturuka mu byiciro bitandukanye by’uyu muryango, kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2014 bahuriye mu nama banemeranya ku igenamigambi ry’umwaka wa 2014.
Ubuvugizi bw’ingabo za Leta ya Congo buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo guhashya inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda ariko zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Dusabimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kimpongo mu kagari ka Muyira, umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, afite ikibazo cy’umugore bashakanye byemewe n’amategeko, ariko uwo mugore akaba amaze amezi atandatu yarasize umugabo we mu rugo akajya kwibera mu wundi murenge.
Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’uburengerazuba bashima ikigo cya Leta gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta kuba gikurikirana ibibazo byabo ndetse hakavugururwa amategeko yo gutanga amasoko ku buryo muri iyi ntara bemeza ko 80% by’amasoko atangwa bica mu mucyo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba urubyiruko rwo mu karere ayobora kwirinda ubusambanyi kuko ariyo nzira ya hafi ishobora gutuma bandura agakoko gatera SIDA.
Mu mukino ikipe ya AS Muhanga yakinnye na Mukura yo mu karere ka Huye, tariki 18/01/2014, AS Muhanga ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe ibitego 3-1.
Bamwe mu bakekwaho ubujura butandukanye mu karere ka Musanze batawe muri yombi, bakaba barafatanywe ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibiribwa bibye ahantu hatandukanye, bitwikiriye ijoro.
Imvura yari nke ariko yiganjemo inkuba n’imirabyo yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 18/1/2014 yahitanye umugabo witwa Ngayaberura Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mwogo mu kagari ka Rugunga mu mudugudu wa Nyarukombe mu karere ka Bugesera.
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bemeza ko abagore basigaye bifitemo ubushobozi bwo gupigana n’abagabo, kuburyo 30% abagore bagenerwa byavanwaho, hakabaho kunganya amahirwe mu gihe cy’ipiganwa.
Ihuriro ry’abikorera mu muryango w’afurika y’iburasirazuba (EABC) bari mu Rwanda aho baganira ku bibazo by’abikorera, no gushaka uburyo abikorera muri EAC bakongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Mpagazi Vanessa niwe watowe kuba Nyampinda uzahagararira intara y’uburengerazuba, naho Mutesi Diane atorerwa kuba igisonga ya mbere Uwase Merveille atorerwa kuba igisonga cya kabiri nyuma yo guhiga abandi bakobwa 6 bari bitabiriye amarushanwa yabaye tariki 18/01/2014.
Umuganda udasanzwe mu karere ka Kirehe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014, mu kagari ka Ruhanga mu mudugudu wa Buhwaga, wakozwe n’abakozi batandukanye b’akarere ka Kirehe bahurije hamwe ingufu bagatangira gusana ivomo ry’amazi ryasenyutse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hagiye gukoreshwa miliyari zisaga enye mu gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere, bikazafasha abaturage kuyashyira mu ngo.
Mu mukino wari ugamije kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II imaze iminsi itatu mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sport Volleyball amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remara ku wa gatandatu tariki ya 17/1/2014.
Jay Polly, umuraperi wo mu Rwanda, yashimishije abafana be bo mu karere ka Burera kuburyo abo bafana biganje mo urubyiruko bamufashaga kuririmba indirimbo ze ari nako babyina kuburyo yashoje kuririmba batabyifuza.
Abantu bataramenyekana bishe Ujemumucyo Philippe wari utuye mu murenge wa Karenge, naho umugore we Uwimana Vestine baramukomeretsa bikomeye, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2014.
Sergent Ntagara Cypien na premier soldat Nkomeje Francois bitandukanyije n’umutwe wa FDLR, bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare, batangaza ko kuba mu mashyamba nta kamaro byabagejejeho ari na yo mpamvu bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.
Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa mbere mu gace ( etape) ka gatanu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rizwi ku izina rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ku wa gatanu tariki 17/1/2014.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kibogora yo mu karere ka Nyamasheke rwashimangiye Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” rutangiza ku mugaragaro “Club Ndi Umunyarwanda” muri iyi Kaminuza runibaruka amashami mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye.
Juvenal Maniragaba, umuhinzi w’ikawa w’indashyikirwa utuye mu Kagali ka Kanyanza, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenke, avuga ko yateye ibiti by’ikawa ibihumbi 3000 bimuha umusaruro wa toni enye ku mwero w’ikawa.