Kirehe: Bitarenze ukwezi kwa Cyenda abirukanwe muri Tanzania baraba bamaze kuzurizwa amazu

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe butangaza ko bwihaye ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2014 ngo imiryango 142 yari yahatujwe y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania ibe yamaze kuzurizwa amazu yabo yo kubamo.

Binyuze mu miganda y’abaturage ubu buyobozi buvuga ko ahenshi mu mirenge yatujwemo aba Banyarwanda igikorwa cyo kububakira kigeze kure.

Ubwo kuri uyu wa 05/08/2014 abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK) nabo batangaga umuganda wabo mu kubaka aya mazu mu murenge wa Gatore akagali ka Rwantonde ahatujwe imiryango 13, ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko iki gikorwa kiri kugenda neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jacqueline, yashimye aba banyeshuri ba INATEK ndetse n’abatuye aka kagali ko iki gikorwa bakigeze kure kuburyo mu kwezi kumwe kizaba kirangiye.

Buri mudugudu wiyemeje kubaka inzu yagenewe abirukanwe muri Tanzaniya.
Buri mudugudu wiyemeje kubaka inzu yagenewe abirukanwe muri Tanzaniya.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nubwo hari aho aya amazu ashobora kurangira mbere y’ukwezi kwa cumi, bizera ko n’abakiri inyuma muri iki gikorwa cyo kubaka bitazarenza ukwezi kwa cumi amazu atarangiye kuko amabati yamaze gutangwa na minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi.

Yagize ati “Twateguye imiganda kuburyo bufatika mu mirenge yose, aho bafite imiryango mike ubu bari mugusakara. N’ahandi naho twihaye ukwezi kwa cyenda ngo tube twamaze gusakara aho byatinda ukwezi kwa cumi kugasanga bamaze kujya muri aya mazu. Ntago twifuza ko itumba ryaza bakiri aho bari ubu”.

Abaturage nabo ubona bafite ishyaka kugirango iki kibazo gikemuke nkuko twabisanze muri uyu mudugudu wa Rwantonde aho buri mudugudu wiyemeje kubaka inzu mu rwego rwo kugirango iki gikorwa kihute.

Umurenge wa Mpanga ho muri Kirehe niwo ufite imiryango myinshi igera kuri 60 hagakurikiraho Gahara ahatangirijwe ukwezi k’umufundi ku rwego rw’igihugu uyu mwaka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwishakira ibisubizo ni inzira nziza ituma buri munyarwanda amenya ko hari inshingano afite zo kugira icyo yafasha igihugu cye atiriwe ajuragira cgse ngo ategereze abayobozi bandi byose bihera aho dutuye

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka