Ruhango: Mpanda VTC yahaye umusaza w’imyaka 70 inzu ifite agaciro ka miliyoni 13

Inzu ifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, yashyikirijwe umusaza Nashamaje Antoine w’imyaka 70 kuri uyu wa 3 tariki ya 06/08/2014, akaba ari inzu yubatswe n’ishuri rya Mpanda VTC riherereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana.

Nashamaje Antoine n’umugore we bose babana n’ubumuga, inzu babagamo yari ishaje cyane ku buryo yari hafi kubagwaho, baza kugobokwa n’ishuri ryigisha imyuga itandukanye rya Mpanda VTC baturanye.

Inzu bubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 13.
Inzu bubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 13.

Bishimiye iki gikorwa ngo kuko bagiye kujya bataha ahantu heza kandi bakanarushaho gusa neza. Cyane cyane ariko ngo barashimira Leta y’ubumwe yashyizeho umuco wo kuremerana.

Ndangamira Gilbert, umuyobozi wa Mpanda VTC, yavuze ko nk’ikigo cyigisha kubaka, ko bihaye ingamba z’uko abaturage bagituriye bagomba kugira kuri ayo mahirwe, ibyo bigisha abana babo nabo bakabikorerwa.

Uyu musaza n'umukecuru ibyishimo byari byose kuko bari barananiwe kwiyubakira kuko babana n'ubumuga.
Uyu musaza n’umukecuru ibyishimo byari byose kuko bari barananiwe kwiyubakira kuko babana n’ubumuga.

Yagize ati “si ubwa mbere kuko mu myaka ya shaze twubakiye abashigajwe inyuma n’amateka batanu. Ubu twageze hano, dusanga uyu muryango inzu igiye kubagwaho, nibwo abarimu bishyize hamwe bateranya amafaranga, hanyuma banafatanya n’abanyeshuri bigisha kubaka bubakira uyu muryango”.

Ubwo Nashamaje yashyikirizwaga iyo nzu ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Rwamukwaya Oliver yavuze ko iki ari igikorwa cyiza, ariko anizeza ko kitazagarukira aha kuko ibigo by’amashuri bizafata iya mbere mu gufasha abatishoboye. Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumemyi ngiro (WDA) Gasana Jerome.

Umusaza Nashamaje Antoine yashyikirijwe inzu y'ubukiwe na Mpanda VTC.
Umusaza Nashamaje Antoine yashyikirijwe inzu y’ubukiwe na Mpanda VTC.

Iyi nzu banyirayo bayitashye yari amaze no gushyirwamo ibyangombwa byose, birimo intebe, ibitanda na matera, ikaba ikikijwe n’uturima tw’igikoni n’ingarani.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Good vision,I appreciate your services.
Kind regards,
shigita Katisho.

SHIGITA KATISHO yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

nibyiza gufasha mpanda koko.waratureze uduha ubumenyi nkumuntu culnaly art nshima ndangamira gillbert ubumenyi nimico myiza twavanye mpanda l3 culnaly.art 2014.promotion

Fabrice yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

ibi bintu birenze kubyumva ukuntu abantu bafata initiative bakubakira umusaza nkuyu akaba agiye gusazira heza cyane pe!

ruhango yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka