Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri CEPGL baraganira uburyo hakurwaho imbogamizi ziboneka ku mipaka

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe imisoro ku mipaka mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) barasuzuma amasezerano yumvikanyweho kugira ngo harebwe ibibangamira abaturage mu rujya n’uruza muri uyu muryango.

Iyi nama ya gatanu y’abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe imisoro ku mipaka igomba kugenzura amasezerano yari yumvikanyweho taliki 06/06/2012, amasezerano yorohereza abaturage n’ibintu kwambukiranya imipaka, ariko ubu hakaba haboneka amananiza ku mipaka nko kwishyuza Visa no kugabanya amasaha y’imikorere ku mipaka.

Umunyamabanga nshingabikorwa wa CEPGL Herman Tuyaga avuga ko uretse kugenzura amasezerano haganirwa n’ibyarushaho gutuma urujya n’uruza ku baturage batuye mu muryango wa CEPGL rugenda neza kuko biri mu mpamvu zatumye uyu muryango ubaho.

Abayobozi bashinzwe abinjira n'abasohoka mu bihugu bigize CEPGL hamwe n'ubuyobozi bwa CEPGL mu nama ibera i Bujumbura.
Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bigize CEPGL hamwe n’ubuyobozi bwa CEPGL mu nama ibera i Bujumbura.

Aganira n’abanyamakuru, umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda Anaclet Karibata yavuze ko hashyizweho amasezerano afasha abaturage kugenderanira ariko bikaza kubangamirwa n’abagabanyije amasaha yo kwambuka ku mipaka hamwe no kwaka Visa ku baturage bambuka imipaka.

Abanyarwanda bambuka umupaka bajya Bukavu hamwe na Goma nibo bashyiriweho Visa, aho abanyeshuri basabwa kugura Visa y’amadorali 30 mu gihe cy’umwaka, abafite ibyo akora muri Kongo basabwa gutanga amadolari y’Amerika 50 mu gihe cy’amezi 3, naho abafite akazi gahoraho batanga amadolari 250 mu gihe cy’ukwezi.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Karibata avuga ko u Rwanda ntacyo rwarenzeho ku masezerano yamejwe n’umuryango wa CEPGL, cyakora ngo abaturage bari bafite ibyo bakora babigizemo igihombo, ibintu avuga ko inama ihuje abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe imisoro ku mipaka ishobora gufatira imyanzuro.

Umunyamabanga wa CEPGL Herman Tuyaga aganira na Anaclet Karibata ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda hamwe n'ambasaderi w'u Rwanda i Burundi.
Umunyamabanga wa CEPGL Herman Tuyaga aganira na Anaclet Karibata ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda hamwe n’ambasaderi w’u Rwanda i Burundi.

Igihugu cya Kongo cyagabanyije amasaha yo kwambuka ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, ava ku masaha 24 ajya ku masaha 12, mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 nibwo Abanyarwanda bajya Bukavu batangiye kwakwa amafaranga ya Visa afatwa nk’aciye ukubiri n’amasezerano yasinywe n’abayobozi bashinzwe inzego z’abinjira n’abasohoka.

Umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) uhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abashinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe imisoro ku mipaka muri ibi bihugu bakaba bari mu nama mu gihugu cy’u Burundi kuva kuri uyu wa 06/08/2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka