Ali Bizimungu yiyemeje kubaka Kiyovu Sport izatwara ibikombe mu minsi iri imbere
Ali Bizimungu wari umaze iminsi atoza AS Muhanga, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sport akaba azanye gahunda yo kubaka ikipe y’igihe kirekire kandi ngo izagarurira abakunzi b’iyo kipe ibyishimo kuko n’ubuyobozi bwemeye kumushyigikira.
Ubwo yari agiye gukoresha imyitozo ye ya mbere muri Kiyovu Sport, Ali Bizimungu yadutangarije ko agiye kubanza kureba abakinnyi bose iyo kipe ifite n’urwego bariho, akamenya abo akeneye gusezerera ndetse n’abandi azongeramo kugirango yubake ikipe ikomeye ariko ngo izashingira cyane ku bakinnyi bakiri batoya.
“Intego ya Kiyovu Sport ari nayo yanjye ni ugukinisha abakinnyi bakiri batoya, bashaka gutera imbere kandi bakunda ikipe koko. Ubu ngiye kureba abakinnyi ifite menye abo nazagumana n’abandi ndibuze kubwira ubuyobozi bukagura kugirango dukore ikipe nziza”.

Ikipe ya Kiyovu Sport yatakaje abakinnyi benshi bagiye mu yandi makipe nyuma yo kwegukana umwanya wa gatanu muri shampiyona iheruka, irasabwa kugura abakinnyi bakomeye kugirango izizere kuza mu makipe ahatanira igikombe, dore ko ari nayo ntego ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwasabye Bzimungu, bitashoboka akaza mu makipe ane ya mbere.
Nubwo ageze muri Kiyovu Sport atinze ugereranyije n’aho andi makipe ageze agura abakinnyi anakora imyitozo, Bizimungu yavuze ko afite ahantu henshi azavana abakinnyi gusa ngo agomba kubanza kureba abo afite muri Kiyovu kuko atarabamenya neza.
Kiyovu Sport yatangiye shampiyona iheruka ifite abakinnyi benshi bashya ndetse n’umutoza Kanyankore Gilbert Yaoundé nawe wari mushya, ariko ntabwo iyo kipe yageze ku ntego yo gutwara igikombe yari yarihaye kuko yarangije ku mwanya wa gatanu, ahanini umutoza n’abakinnyi bakavuga ko umusaruro wabuze bitewe n’ikibazo cy’amikoro makeya iyo kipe yahuye nacyo.
Mu kwezi gushize nibwo iyo kipe yari yatangaje ko yazanye umutoza Nshimiyimana Eric, ndetse kaba yari yatangiye gukoresha imyitozo ariko batinze kumusinyisha amasezerano yahise yerekeza muri AS Kigali.

Ali Bizimungu we avuga ko yamaze gusinya umwaka umwe nta kibazo, ndetse bumvikanye ko bazawongera bitewe n’umusaruro azaba yatanze ndetse n’ubwumvikane bazagirana shampiyona irangiye.
Ali asimbuye Kanyankore Gilbert Yaoundé wamaze gusubira muri Vital’o mu Burundi aho n’ubundi yari yavuye aza muri Kiyovu Sport, akazongera kugaruka mu Rwanda atoza iyo kipe y’i Bujumbura muri CECAFA.
Mbere y’uko Kiyovu Sport ibona umutoza mushya w’igihe kirekire, yatojwe na Munyaneza Ashrafu ‘Kadubiri’ wayikiniye kera akanayamamariramo mbere yo kujya gukina i Burayi, akaba yarayitoje mu gikombe cy’Amahoro ariko isezererwa na APR FC muri ½ cy’irangiza.

Ali Bizimungu ni umutoza uzwi cyane mu Rwanda kuko mbere yo kujya muri Kiyovu Sport yatozaga AS Muhanga yanagejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2013, gusa muri shampiyona iheruka iyo kipe yabaye iya nyuma kubera ibibazo by’amikoro yayiranze, maze imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ali Bizimungu kandi yatoje andi makipe arimo Atraco FC, Mukura Victory Sport, Rayon Sport, ndetse yanatoje igihe gitoya Inter Star yo mu Burundi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|