Rusizi: Pariki y’igihugu ya Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro
Iyo nkongi y’umuriro yagaragaye kuwa 02/08/2014, ubwo abacunga umutekano w’inshyamba n’inyamaswa babonaga umwotsi uri kuzamuka warenze ibiti by’iryo shyamba mu bice biherereye mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi.
Bakimara kubona uwo mwotsi batabaje inzego z’ubuyobozi bw’umurenge wa Bweyeye kugirango bajye kureba iby’uwo mwotsi dore ko ngo aho waturukaga hari kure cyane kuburyo kuhagera bitari byoroshye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweyeye bwahise bwiyambaza inzego z’ubuyobozi zitandukanye harimo iz’umutekano, Ingabo na Police zifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Bweyeye bajya kuzimya uwo muriro, ahari hamaze gushya hangana na hegitari imwe.
Mu gihe bari bakizimya uwo muriro bahise babona indi nkongi y’umuriro muri iryo shyamba ariko kugera aho yagaragaraga bibabera imbogamizi kuko hari kure yaho bari barangije kuzimya cyane nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Muhirwa Philippe.
Aba baturage bafatanyije n’inzego z’umutekano biyemeje gukomeza gukurikirana izo nkongi z’umuriro zibasiye ishyamba rya Nyungwe bavuga ko bazajya kuzimya uwo muriro kuri uyu wa mbere tariki 04/08/2014. Kugeza ubu abatwitse pariki y’igihugu ya Nyungwe ntibaramenyekana ariko haracyekwa abahejejwe inyuma n’amateka bakunda kujya guhiga inyamaswa no gushaka ubuki mu ishyamba rya Nyungwe.
Ibi bibaye mu gihe icyumweru kitarashira Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Cartas asabye abobaturage b’uwo murenge kwirinda kwangiza ishyamba rya Nyungwe kuko ariho ubukungu bwabo bushingiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukomeza kuba maso bihutira kuzimya izo nkongi z’umuriro kandi bakagaragaza n’ikizitera kuko ishyamba rya Nyungwe ribafatiye runini.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|