Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 15$ zo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
U Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano y’inkunga ya miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika yo kurufasha guhangana n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere serivisi zishinzwe kwakira abahuye nabyo.
Igice cy’aya mafaranga kandi kizashyirwa mu bikorwa byo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina biciye mu kigo cya Polisi kizwi nka One Stop Center, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yabitangaje, kuri uyu wa gatatu tariki 6/8/2014.
Yagize ati “U Rwanda rwafashe iya mbere rushyiraho ikigo cya Isange One Stop Center none ubu zimaze kugera ku icyenda kandi gahunda ni ukugeza kuri 30 buri karere kakagira iyako.
Kandi tugomba gukusanya amakuru ku biba mu baturage byose, tukabakangurira nabo bakajya batanga amakuru, kugira ngo twizere ko bazi uburenganzira bwabo kugira ngo turangize iki kibazo ntigikomeze kuba ikibazo mu guteza imbere bagore, abakobwa n’urubyiruko.”

Carolyn Turk, uhagarariye World Bank mu Rwanda, yatangaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikiri hejuru cyane, akaba ariyo mpamvu risaba ubwitonzi na gahunda zihariye mu guhangana naryo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Yaboneyeho gutangaza ko uyu mushinga wo guhangana n’ihohotera ari wo wa mbere iyi banki iteye inkunga muri Afurika. Aya mafaranga u Rwanda rwahawe ni igice cy’inkunga ingana na miliyoni 107 zagabanyijwe ibihugu bitandukanye bigize akarere k’ibiyaga bigali.
Andi agera kuri miliyoni 92 z’amadolari yahawe ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Inama mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu biyaga bigali (ICGLR).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turwanye ihohoterwa rikorerwa abana pe ’ ibyo bakoze ni byiza .
turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitina maze abana b’abanyarwanda bakure nta bibazo bafite