Ngoma: Abantu 9 bakurikiranweho urupfu rw’umusore wasanzwe ku muhanda yapfuye

Abantu icyenda bari mu maboko ya police station ya Kibungo bakurikiranweho urupfu rw’umusore witwa Ntirushwamaboko Charles, uri mu kigero cy’imyaka 33 wasanzwe ku muhanda yishwe kuri uyu wa 03/08/2014 mu mudugudu w’Isangano akagali ka Karenge umurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma.

Uyu musore ubusanzwe ukomoka mu kagari ka Rwikubo, umurenge wa Rurenge, ho mukarere ka Ngoma, yari atuye muri uyu murenge wa Kibungo akaba nta kazi kazwi yahakoraga.

Dushimirimana Mouhamoud, utuye hafi yahatoraguwe umurambo w’uyu musore
avuga ko yamenye ko hari umuntu wahiciwe ubwo yari agiye gusenga mu gitondo cya kare yihutira gutabaza inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Narimbyutse ahagana saa kumi ngiye gusenga kuko njyewe ndi umuyisilamu . Ngeze imbere naje guhura na bagenzi banjye dusengana bambwira ko banyuze ku muntu usa nkaho yishwe, ngezeyo nsanga yapfuye mpita menyesha inzego zishinzwe umutekano”.

Amakuru y’uru rupfu kandi yemezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Kibungo ibi byaberereyemo, Mapendo Girbert, aho yavuze ko hakekwa ko uyu musore yaba yarishwe na bagenzi be basangiraga inzoga.

Yagize ati “Turacyeka ko bagenzi be basangiraga aribo bamwivuganye nyuma yaho banyweye inzoga bagasinda”.

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru kare ku tubari ducuruza inzoga zitemewe ndetse tukanakora mu masaha y’ijoro akuze kuko ariho hakekwa ko uyu musore yashyamiranye na bagenzi be bakaza kumwica.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka