Kamubuga: Bahangayikishijwe n’indwara imaze guhitana ingurube zisaga 40

Mu Murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke hagaragaye indwara y’icyerezo irimo kwibasira ingurube. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi yemeza ko kuva tariki 01/08/2014 hamaze gupfa ingurube 44 kandi hagendewe ku bimenyetso bikaracyekwa ko iyi ndwara yaba ari “Muryamo”.

Iki cyorezo ngo kiratuma ingurube ifashwe ikorora cyane ubundi ikagira umuriro udasanzwe kuko uzamuka ukagera ku gipimo cy’ubushyuhe cya 42 mu gihe ngo ubusanzwe ingurube idafite ikibazo itagomba kurenza igipimo cy’ubushyuhe cya 38.

Uretse kuba ikicyorezo kirimo gutuma ubushyuhe bwiyongera ngo biranatuma ingurube icika intege ikananirwa kurya kuburyo ifashwe itarenza amasaha umunani itarapfa nyuma yo gufatwa n’iki cyorezo.

Kugirango iyi ndwara idakomeza gukwirakira ikanagera mu bindi bice inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zuko ingurube zose zigomba guterwa imiti kugirango nazo zitazahura n’iyo ndwara; nkuko Valantin Hitayezu ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kamubuga abisobanura.

Hari amakuru avuga ko iki cyorezo gishobora kuba cyaraturutse mu Murenge wa Rugengabari wo mu Karere ka Burera kuko iyi ndwara yigeze kuhagaragara mu minsi ishize mu kagari ka Nyanamo kandi uyu murenge ukaba uhana imbibi n’umurenge wa Kamubuga kuburyo bahahirana byoroshe.

Akagari ka Kidomo niko kagaragayemo ingurube nyishi zafashwe n’iki cyorezo, umunyamabanga nshingabikorwa w’ako kagari Jean de Dieu Habimana asobanura ko hamaze gupfa ingurube zirenga 23 kandi zikaba ziganjemo ibibwana byazo.

Ubwo inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere basuye aborozi kuri uyu wa 04/08/2014 zabagiriye inama z’uko bakwitwara kandi bakabimenyesha na bagenzi babo kugirango iki cyorezo kirusheho gukumirwa.

Kugirango iyi ndwara idakomeza gukwirakira ikanagera mu bindi bice inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba ko ingurube zitarafatwa n’iki cyorezo zigomba guterwa imiti kugirango nazo zitazahura n’iyo ndwara kuburyo byagabanyije n’umuvuduko wayo mu ngurube nk’uko Valantin Hitayezu ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kamubuga abisobanura.

Bano borozi berekanye ko bazingatiye inama bagiriwe n’ubuyobozi kuburyo nabo bemeza ko bagiye kurushaho gukumira iyi ndwara kugirango itarushaho gukwirakwira hirya no hino.

Iyi ndwara y’icyorezo irimo kwibasira ingurube imaze kugaragara mu midugudu itandatu ariyo Bugogo, Njugi, Rutandara,Rusumo, Rwata naTaba yose ikaba iherereye mu tugari twa Rukore na Kidomo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka