Ngororero: Akarere kashimwe ibyo kagezeho mu guteza imbere inganda n’ubucuruzi

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yashimye ko abatuye akarere ka Ngororero bahagurukiye kubaka inganda hamwe no gushora imari nyinshi mu bucuruzi. Ako karere gasanzwe kagaragaramo inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi bikiri ku rwego rwo hasi kuko kagizwe ahanini n’icyaro.

Mu myaka itatu ishize, muri aka karere hubatswe inganda eshatu zose zitunganya ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi, hamwe n’inganda ziciriritse zitunganya ibituruka ku mata. Izi nganda zije ziyongera ku nganda zitunganya amabuye y’agaciro hamwe n’uruganda rw’icyayi.

Mu rwego rwo guteza imbere umurimo, hakaba haratatanzwe inkunga muri gahunda yo guhanga imirimo mishya.

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon abivuga, miliyoni magana abiri na mirongo itatu n’icyenda, ibihumbi magana inani na mirongo ine n’amafaranga magana acyenda mirongo irindwi n’abiri (239, 840 ,972Frws) niyo amaze gutangwa muri gahunda ya Hanga Umurimo mu karere ka Ngororero.

Ibi, byose hamwe n’ibindi bikorwa ni byo minisitiri Francois Kanimba w’Inganda n’ubucuruzi yashimiye ubuyobozi, abafatanyabikorwa hamwe n’abashoramari ubwo yasuraga akarere ka Ngororero kuri uyu wa 05/08/2014.

Agakiriro ni kimwe mu byo Minisiri Kanimba yishimiye.
Agakiriro ni kimwe mu byo Minisiri Kanimba yishimiye.

Umuyobozi w’akarere agaragaza ko akarere ka Ngororero gafite amahirwe menshi yashingirwaho mu ishoramari n’iterambere, hashingiwe ku mabuye y’agaciro aboneka mu mirenge 13 yose ikagize, ibihingwa byinjiza amafaranga nk’ikawa , icyayi, ingano, n’ibindi ngandurarugo bitandukanye.

Visi Prezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngororero, Nyinsengimana Donathile yishimira aho urwego rw’abikorera rwavuye n’aho rugeze, agaragaza ko agakiriro ka Ngororero kazafasha mu guhuza ubumenyi, no kunoza ibikorwa.

Avuga ko abikorera bahura n’imbogamizi nk’ubumenyi buke mu gutegura imishinga, hakaba hakenewe amahugurwa n’ingendoshuri.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’abihangiye imirimo babifashijwemo na gahunda ya Hanga Umurimo birimo uruganda rw’akawunga ruri mu murenge wa Gatumba, atoriye isudira (atelier de soudure), ikora ubudozi ya Cooperative ABAHUJE, Papeteri n’ibindi, Minisitiri Francois Kanimba yashimye ubushake yasanganye Abanyengororero mu kwizamura no kuzamura akarere kabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo byose biri kugerwaho kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Mayor Ruboneza Gedeon

Bwanakweri yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

inganda nini n’iziciriritse ni nziza ku banyarwanda kuko zifasha kubona akazi kandi zikanatanga ibizamo bikunze gukenerwa n;abantu tutiriwe tubitumiza hanze

kanimba yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

akarere ka Ngororero karimo karatera imbere cyane ,perutse gutembererayo ndumirwa kuko mbere kari mu turere tumeze nabi gusa ikigaragara nuko bafite ubuyobozi bwiza kandi bukora nibakomeze bagateze imbere njye mfite inzozi yuko ibiturage by’u Rwanda bizatera imbere bikamera bk’umugi wa Kigali.

Frero yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka