Gicumbi: Umugore arashakishwa nyuma yo guta umwana we mu ishyamba
Umugore witwa Mukasingirankabo Odile utuye mu mudugudu wa Kivugiza, akagari ka Kivugiza mu murenge wa Byumba arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko bimenyekanye ko yataye umwana yari yarabyaye mu ishyamba.
Amakuru atangwa n’umukobwa witwa Ingabire ari nawe watoraguye uru ruhinja avuga ko uru ruhinja yarutoraguye mu ishyamba mu ijoro ryo ku wa 5 /8/2014 mu masaha ya saa moya z’umugoroba.
Ngo uyu Ingabire ubwo yari arimo ataha ajya iwabo mu mudugudu wa Umurara ngo yumvise uruhinja rurira maze aragenda yegereye abona ibintu by’umweru yitegereje abonamo urwo ruhinja.
Ngo yararutoraguye arujyana iwabo maze ise umubyara Karemera Jean Bosco akaba n’umuyobozi w’umudugudu w’Umurara amubwira ko bagomba kurujyana kwa muganga bakareba ko nta kibazo rufite.
Karemera Jean Bosco avuga ko umwana bamugejeje kwa muganga basanze nta kibazo afite ndetse abaganga bababwira ko uwo mwana amaze icyumeru kimwe avutse.
Avuga ko bamukomezanyije mu rugo iwabo, nuko abaturage baturanye na Karemera baza kumubwira ko babonye hari abagore babiri bari bicaye mu iryo shyamba riri hafi y’iwe.
Ngo yakomeje gukurikirana akora iperereza aza gusanga ari uwo mugore witwa Mukasingirankabo Odile wamuhataye nk’uko akomeza abivuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivugiza, Nzabonikuza Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bufatanyije n’abaturage mu iperereza bakoze baje gusanga koko urwo ruhinja ari urwa Mukasingirankabo Odile wari warutaye muri iryo shyamba.
Ngo mu gukurikirana ikibazo uwo mugore yaba yaragize cyatumye ajya kujugunya uwo mwana muri iryo shyamba, ngo basanze ababyeyi ba Mukasingirankabo Odile bari baramubwiye ko naramuka yongeye kubyara umwana wa kabiri mu rugo rwabo azashaka aho ajya.
N’ubwo ariko abaturage n’ubuyobozi bavuga ko uyu mugore yaba yarataye umwana we kubera gutinya kujyana umwana wa kabiri amubyariye mu rugo, ababyeyi be bo bavuga ko batazi impamvu yaba yaramuteye kujugunya umwana we muri iryo shyamba gusa bemera kurera uwo mwuzukuru wabo watawe n’uwo mukobwa wabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|