Gitare: Gufunga utubari mu masaha y’akazi ngo byatumye haza agahenge

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo, batuye ndetse n’abaturiye santere ya Gitare batangaza ko kuva aho bashyiriyeho gahunda yo gufunga utubari mu masaha y’akazi ngo muri iyo santere hasigaye hari ituze.

Mu ma saa yine za mu gitondo, amazu atandukanye yo muri santere ya Gitare ari ho ingufuzi. Urujya n’uruza rw’abantu muri iyo santere rwagabanutse ukurikije n’uruhasanzwe kuburyo uhageze bwa mbere yakwibwira ko hari ikintu kidasanzwe cyahabaye.

Kuba utubari dufunze kuri ayo masaha ni ibisanzawe kuko hubahirijwe amabwiriza asaba abanyatubari kujya bafungura utubari mu masaha ya nyuma ya saa sita mu gihe abaturage baba bavuye mu mirimo itandukanye.

Abaturage batuye mu isantere ya Gitare ndetse n’abayituriye bahamya ko kuba utubari two muri iyo santere dusigaye dufunga mu masaha ya mu gitondo byahagaruye agahenge. Dushimirimana Placide, ni umwe muri abo baturage.

Agira ati “(gufunga utubari) byongereyeho ikintu kirekire. Umutekano hano mu Gitare warabonetse! Wasangaga abantu basinze mu gitondo, ugasanga bari kurwana.”

Aha ni muri santere ya Gitare. Mu masaha y'akazi abanyatubari basabwa kudufunga kugira abaturage bitabire umurimo.
Aha ni muri santere ya Gitare. Mu masaha y’akazi abanyatubari basabwa kudufunga kugira abaturage bitabire umurimo.

Nsabimana Jean Baptiste yungamo ati “Mu gitondo nk’iki gihe wasangaga bamwe basinze, bamwe bari kunywera no mu muhanda. Ariko nta muntu wapfa kubona mu masaha y’akazi ari kunywa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko santere ya Gitare yabagamo ubusinzi n’urugomo bitewe n’inzoga y’inkorano yahabaga yitwa UMUNINI ndetse na KANYANGA. Ngo kuri ubu ibyo biyobyangwenge barabirwanya kuburyo bigenda bikendera.

Gusa ariko ngo nubwo hagiyeho gahunda yo gufunga utubari mu masaha y’akazi, abafite utubari muri santere ya Gitare babyubahiriza rimwe na rimwe nabwo ngo ari uko ubuyobozi bubibibukije.

Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, nawe ahamya ko bahora bibutsa abo banyatubari kuko batabahwituye bafungura utubari kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Abafite utubari muri santere ya Gitare ngo badufunga ari uko babanje guhiturwa n'ubuyobozi.
Abafite utubari muri santere ya Gitare ngo badufunga ari uko babanje guhiturwa n’ubuyobozi.

Agira ati “Icyo dukora, duhora tubibutsa, iyo turangaye gatoya barongera bagasa n’ababisubiriye. Mu byumweru bibiri bishize nibwo twakoranye inama na bo turongera turabibibutsa, dusaba n’ubuyobozi bw’akagari ko bwagombye kubyandika ko uwabigaragamo ibihano byamugeraho.”

Kuba babafite utubari basabwa kudufunga mu masaha y’akazi ngo ni ukugira ngo abaturage bitabire umurimo bityo boye kwirirwa mu tubari banywa gusa, bamarirayo amafaranga yabo kandi ntacyo bari kwinjiza.

Ikindi kandi ngo ni no kubungabunga umutekano kubera ko ngo mbere bamwe mu baturage baheraga mu gitondo banywa inzoga bakagera nimugoroba basinze maze bagateza umutekano muke haba mu nzira ndetse no mu ngo zabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka