Ruhango: Abagabo babiri bakurikiranyweho amafaranga y’amahimbano n’imiti akorwamo

Baziramwabo John w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu karere ka Muhanga na Musabyimana Theogene w’imyaka 29 wo mu karere ka Ruhango, guhera tariki ya 05/08/2014 bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakurikiranyweho gukora amafaranga y’amahimbano.

Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki ya 05/08/2014, Musabyimana Theogene wo mu karere ka Ruhango, yafashe icyumba cyo gucumbikamo muri motel imwe yo mu mujyi wa Ruhango, ategereje kwakiriramo mugenzi we wari buturuke i Muhanga.

Igihe cyarageze, Baziramwabo John aza aturutse Muhanga, mugenzi we aramwakira n’igikapu yari afite, amutwara mu cyumba yakodesheje ngo bararane. Banyiri macumbi, basabye aba bagabo bombi ko baza kwiyandikisha kuko batajya bacumbikira abantu badafitanye umwirondoro.

Baziramwabo wari uturutse i Muhanga, yanze gutanga ibyangombwa avuga ko yabitaye, ahubwo akajya yerekana ibindi bidafite aho bihuriye n’amazina ye kuko banarebye umwirondoro we muri terefone.

Hagati y’aba bagabo n’abanyiri macumbi ubw’umvikane bwakomeje kuba buke, ndetse aba bagabo bagera aho bavuga ko niba bidashoboka ko bararana, bimuka aho bakajya kurarana i Muhanga.

Ariko hagati aho, banyiri iyi motel bari batangiye kubakeka, kuko n’ibikapu bari bafite batashakaga kubishyira hasi. Icyo bakoze bahise babimenyesha inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zahageze umwe amaze kwicara kuri moto undi arimo kugaruza amafaranga yari yatanze y’icumbi, bose bahita batabwa muri yombi.

Mu byo babasanganye harimo amafaranga y’amakorano ibihumbi 900 na 51, impapuramo zikorwamo aya mafaranga ndetse n’imiti bakoresha.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y”Amajyepfo, Chief Supert Hubert Gashagaza, yemeza iby’aya makuru, akuvuga ko abantu bose bakwiye kunyurwa na duke bafite, kandi bakishimira gutera imbere binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Akaba asaba abaturage kuba maso kugirango bashobore gufatanya n’inzego z’umutekano guhashya abantu nk’aba.

Umuvugizi wa polisi akomeza avuga ko hari hashize igihe muri aka gace hatumvikana abantu nk’aba bakora amafaranga y’amahimbano, kubera imbaraga zashyizwe mu kubarwanya.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka