Karongi: Abana batatu bagwiriwe n’ikirombe cy’ingwa bahita bitaba Imana
Abana batatu bo mu Mudugudu wa Fumbwe mu Kagari ka Rugobagoba ho mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi, bagwiriwe n’ikirombe cy’ingwa ahagana saa saba z’amanywa tariki 04/08/2014 maze ubwo abaturage bari bahageze baje gutabara basanga bitabye Imana.
Abo bana ni Mpinganzima wari ufite imyaka irindwi, Mukeshimana Aline w’imyaka cumi n’ibiri ndetse na Niyobuhungiro Yvette we w’imyaka makumyabiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, Rukesha Emile avuga ko abaturage batabaye ariko bagasanga byarangiye. Yagize ati “Bikimara kuba mu mwanya muto bari babakuyemo ariko basanga bashizemo umwuka.”
Ikirombe cyabagwiriye ngo ni icy’ingwa ubundi bifashisha mu gusiga amazu mu mwanya w’irangi. N’ubwo aba bana bari bagiye gucukura ingwa bohereje n’ababyeyi, Rukesha Emile avuga ko kubusanzwe bitemewe kujya kuhacukura ingwa.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali byabereyemo avuga ko aho hantu icyo kirombe kiri n’ubundi ngo bahoze bahacukura ingwa ariko baza kubuza abaturage kuhasubira.
Agira ati “Ni ubundi bari bagiye bihishahisha kuko bitemewe ni cyo gituma byabaguyeho.” Cyakora agakomeza atsindagira ko abaturage bihutiye kubatabara n’ubwo basanze maze gupfa.
Akomeza avuga ko ababyeyi b’abo bana bamaze kwakira iyo nkuru ibabaje dore ko ngo ari bo bari babohereje. Cyakora ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Rukesha Emile, yavugaga ko imirambo y’abo bana igiye kujyanwa kwa muganga kugira ngo bayipime barebe neza icyo bazize.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali yavuze ko bagiye kongera bagakoresha abaturage inama bakabasaba kuhirinda kugira ngo hatazagira undi uhahurira n’akaga nk’ako.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibakire mu bayo