Young Africans yasimbuwe na Azam muri ‘CECAFA Kagame Cup 2014’

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze kuvanwa mu irushanwangarukamwaka rya ‘CECAFA Kagame Cup’ rigomba kubera i Kigali kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014, isimbuzwa Azam, nyuma yo kugaragaza ubushake bukeya nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa CECAFA.

Ikipe ya Young Africans yanze no kwitabira irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye i Darfur muri Sudan ivuga ko itinya umutekano mucye w’icyo gihugu, nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2013 muri Tanzania yagombaga kwitabira CECAFA y’uyu mwaka ariko igaragaza ubushake bukeya.

Yanga yatwaye CECAFA muri 2012 ikanakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Kigali, yanze kwitabira iryo rushanwa mu myaka ibiri yakurikiyeho.
Yanga yatwaye CECAFA muri 2012 ikanakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame i Kigali, yanze kwitabira iryo rushanwa mu myaka ibiri yakurikiyeho.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yavuze ko ubushake bukeya Young Africans yabugaragaje ubwo ngo yafataga icyemezo cyo kuzohereza ikipe ya kabiri, igizwe n’abakinnyi badakomeye, ibyo ngo ubuyobozi bwa CECAFA bukabifata nko gusuzugura irushanwa kandi bafite gahunda yo kuriteza imbere kurushaho.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwahisemo guhita busimbuza Young Africans ikipe ya Azam nayo yo muri Tanzania, ikaba ari ikipe ikomeye kuko yanatwaye igikombe cya shampiyona y’icyo gihugu muri uyu mwaka.

Ikipe ya Azam irahita ijya mu itsinda rya mbere ryari ririmo Young Africans hamwe na Adamma FC yo muri Ethiopia, Atlbara yo muri Sudan y’Epfo na KMKM yo muri Zanzibar, ikaba igomba gukina umukino wayo wa mbere na Rayon Sport ku wa gatanu tariki ya 8/8/2014 ari nawo uzafungura irushanwa.

Aba ni bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Azam yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzania, bazagaragara muri CECAFA i Kigali.
Aba ni bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Azam yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzania, bazagaragara muri CECAFA i Kigali.

Kubura kwa Young Africans muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka bije nyuma y’andi makipe abiri yagombaga kwitabira akivana mu irushanwa ku munota wa nyuma ku mpamvu zitaramenyekana ariyo Flambeau de l’Est yo mu Burundi yahise isimbuzwa Athletico yo muri icyo gihugu, na Coffee FC yo muri Ethiopia yasimbuwe na Adama City nayo yo muri icyo gihugu.

Kugezu ubu utsinda rya mbere ririmo Azam yo muri Tanzania, Rayon Sports yo mu Rwanda, Adama City FC yo muri Ethiopia, Atlabara yo muri Sudan y’Epfo na KMKM yo muri Zanzibar naho itsinda rya kabiri rikagirwa na Gor Mahia yo muri Kenya, APR FC yo Rwanda, KCCA yo muri Uganda na Telecom yo muri Djibouti.

Itsinda rya gatatu rigizwe na Police FC yo mu Rwanda, Vital’O yo mu Burundi ari nayo ifite igikombe giheruka, El Mereikh yo muri Sudan na Benadir yo muri Somalia.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2013 izakina umukino ufungura irushanwa na Azam.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2013 izakina umukino ufungura irushanwa na Azam.

Imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup iterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, izamara ibyumweru bibiri izakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera ndetse na Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka