Rusizi: Umugabo w’imyaka 30 yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Gasaza Alexis w’imyaka 30 wo mu murenge wa Mururu mu kagari ka Kagarama yagwiriwe n’ikirombe tariki 03/08/2014 ahita yitaba Imana ubwo yari ari gucukura igitaka cyo guhoma inzu. Icyobo yakuragamo igitaka cyari kirekire kandi kimaze gusaza gihita kimugwaho habura n’uwamutabara dore ko yari wenyine.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatanzwe n’umugore we Mukakarisa Florence yitabaje abaturage n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye kugirango bamufashe gushaka umugabo we nyuma yo kubonako bukeye adatashye.

Uyu mugore yahise avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yagwiriwe n’ikirombe kuko ngo yamuherutse ari mu kazi ko gushaka itaka ryo guhoma inzu dore ko ariwo murimo yakoraga.

Bakigera aho uwo mugabo yakundaga gucukura iryo taka bahise batangira gucukura icyo kirombe kuko bari bamaze kumubona ko cyamuguyeho , gusa ntacyo byatanze kuko basanze yamaze kwitaba Imana ubu umurambo we ukaba ari mu bitaro bya Gihundwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu burasaba abaturage kwirinda ibintu ibyo ari byo byose byabashora mu rupfu mu gihe babonye ahantu bari gukorera imirimo yabo ahadahwitse bakabimenyenyesha inzego z’umutekano , kugirango ipfu nk’izo zitunguranye zikumirwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka