Rulindo: Uyu mwaka wa 2014 ngo urasiga buri muturage afite itungo
Mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere, akarere ka Rulindo katangije gahunda y’iminsi 500 iteganyijwemo ko buri muturage utuye aka karere uyu mwaka ugomba gusiga nibura afite itungo mu rugo rwe, ahinga akeza kandi neza , n’ibindi bijyanye no kwiteza imbere.
Ibi bikazatangirira mu gushishikariza abaturage batishoboye kubyitaho babifashijwemo n’abayobozi , aho bagenda bahabwa amatungo bityo nabo bakajyenda baziturira bagenzi babo, kugeza ubwo buri muturage azatunga itungo mu rugo rwe rikazajya rimuha ifumbire agahinga akeza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, avuga ko iyi gahunda izagerwaho ngo kuko buri muturage wese utuye aka karere usanga ashishikajwe no gukora ngo yiteze imbere, ateze akarere imbere kimwe n’igihugu muri rusange.
Aragira ati “Gahunda y’iminsi 500 twihaye yo kurwanya ubukene izarangira abaturage bose bo mu karere kacu bafite amatungo, bahinga bakeza kuko usanga bashishikazwa no gukora ngo biteze imbere babifashijwemo n’ubuyobozi kandi ibyo tuzabigeraho nidufatanyiriza hamwe nta kabuza”.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|