Gereza ya Muhanga yiteguye kwinjiza umusaruro wa Miliyoni 170 umwaka utaha
Gereza ya Muhanga muri uyu mwaka ushize yesheje umuhigo wo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda angina na miliyoni 150 y’u Rwanda mu gihe bari basinye kwinjiza miliyoni 90.
Ibi byayishyize mu bigo bya leta byinjirije igihugu amafaranga menshi wongereyeho inshingano isanzwe ifite yo kugorora.
Ubuyobozi bw’iyi gereza butangaza ko butazahagararira aho, kuko bwiyemeje ko bufatanyije na leta buzinjiza miliyoni zigera ku 170 mu mwaka utaha. Ibi babitangaje ubwo abagororwa bo muri iyi gereza bifatanyaga n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi w’umuganura wabaye tariki 1/8/2014.
Abakozi, imfungwa n’abagororwa nabo bishimiye ibikorwa by’umusaruro bagezeho muri uyu mwaka.
Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Bisengimana Eugène, atangaza ko umunsi w’umuganura ari ngombwa kuwizihizanya n’abagororwa kuko baba bagomba gushimirwa uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere.
Akomeza agira ati “Abagororwa bo muri gereza ya Muhanga kuri ubu bafite uruhare rwo gusukura Umujyi wa Muhanga, bubaka ku migunguzi yaho naza blocs cylindriques.
“Undi musaruro twishimira, ni ujyanye n’intambwe twagezeho mu bikorwa byo kugorora, kuko ubu abagororwa usanga barahinduye imyumvire yari ishingiye ku macakubiri.”
Butoragurwa Evariste umwe mu bagororwa ufungiye muri iyi gerezaya, ati “kuba dufunze ntibidukuraho inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Abagororwa bagira uruhare mu kwirinda ko habaho insubiracyaha aho bashinze ihuriro rirwanya ibyaha muri gereza (Club anti-crime TWUBAKANE).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|