Nyanza: Umugabo arashinjwa gutera undi inkota yarangiza agatoroka

Nyabyenda Jean Baptiste uzwiho gukora imirimo y’ubupfumu mu mudugudu wa Mugandamure B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yateye undi inkota aramukomeretsa bikomeye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 04/08/2014 arangije amusiga mu ishyamba aratoroka.

Nyandwi Hussein w’imyaka 41 y’amavuko wakorewe urwo rugomo bamusanze mu ishyamba mu masaha ya mu gitondo tariki 04/08/2014 avirirana amaraso ariko atarashiramo umwuka maze atanga amakuru avuga ko yahohotewe n’umuturanyi we Nyabyenda Jean Baptitse bahimba izina rya Mupfumu muri aka gace ka Mugandamure B bombi batuyemo.

Uyu mugabo Nyandwi Hussein wari umerewe nabi cyane mu ijwi ryumvikanamo ububabare bukabije bw’umubiri yabwiye abantu bamugezeho bwa mbere ko uyu Nyabyenda ariwe wamuhohoteye ndetse ngo si ubwa mbere yari ahohotewe n’uyu Mupfumu.

Yagize ati: “Mpora mpura nawe akantoteza ngo murusha amafaranga kandi ni ayo mba nigurishirije amatungo ahari nkeka ko aribyo anziza akumva ko nta mahoro nagira”.

Icyakora bamwe mu baturage bo muri aka gace ka Mugandamure B uru rugomo rwabereyemo babwiye Kigali Today ko uyu Nyandwi na Nyabyenda bari birirwanye basangirira iwe mu rugo ku kabari k’inzoga z’inkorano ahafite.

Bamwe muri aba baturage bemeje ko uru rugomo rwatewe n’ubusinzi bwatumye bagera muri ayo masaha y’ijoro bakinywa bagatongana ari nako banyuzamo bakarwana ngo ariko kuko uyu mupfumu ahafite ijambo rinini muri aka gace yahise azana inkota y’iwe atangira kuyimujomba umubiri we wose.

Umwe mu bagore batuye hafi yaho ibi byose byabereye yatangaje ko byahereye kare akumva induru ariko ngo kubera ko umugabo we batari bameranye neza muri iryo joro ngo yirinze kugira icyo avuga kugira ngo umugabo we atamumerera nabi.

Inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana ndetse n’ubw’Akagali ka Kavumu mu karere ka Nyanza bageze mu rugo rw’uyu mupfumu bahasanga inzoza z’inkorano bafata icyemezo cyo kuzimena mu gihe nyiri uru rugo we yari yahunze ndetse n’imyenda yari yambaye basanze ikijojobaho amaraso.

Nyandwi Hussein watewe iki cyuma ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza ariko benshi mu bamubonye atarajya kwa muganga bemezaga ko ashobora no kuza kuhagwa kuko umubiri we wose wari ibikomere bikanganye byaho yatewe inkota.

Muri ako gace ngo nta muntu uvuga kubera ko uyu Mupfumu bamutinya

Nk’uko abaturanyi b’uyu mugabo bita Mupfumu babibwiye ubuyobozi ngo ntibavuga kuko batinya ko yabakorera ikintu kibi bakazicuza ubuzima bwabo bwose. Umwe mu bagore ariko utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze ko mu minsi mike uyu mupfumu aherutse gukubita umugore w’undi mugabo ariko bamurega nabwo agatoroka.

Ngo muri iyo minsi yirirwaga yahunze nimugoroba agataha mu rugo rwe kugeza ubwo byarangiye adahaniwe urwo rugomo. Abaturage bifuje ko kuri iyi nshuro yateyeho inkota umugabo mugenzi we ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi kugeza igihe azafatirwa akaryozwa ngo ibyo yirirwa agirira abaturage birimo kubahohotera no kubakangaranya abatera ubwoba ko yabateza imbaraga zidasanzwe avuga ko akorana nazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kavumu Murere Etienne aho uyu mupfumu acumbitse ndetse akaba ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi yasabye abaturage kujya bafasha ubuyobozi bakabuha amakuru ku gihe kugira ngo hamenyekane ahacururizwa inzoga zitemewe abo zifatanwe babihanirwe ngo kuko ahanini nizo ziteza ibyo bibazo by’umutekano muke bishobora gutuma bamwe bahasiga ubuzima.

Mu karere ka Nyanza ibiyobyabwenge birimo n’izi nzoga z’inkorano biri mu biza ku isonga mu bikorwa bihungabanya umutekano nk’uko Polisi y’igihugu muri aka karere ibivuga ihamagarira abaturage kuyifasha kuzirwanya bayitungira agatoki aho ziherereye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUGABO WATEYE INKOTA MUGENZIWE AFATWE AHANWE.

NSENGIYAREMYE JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka