Arashinja abapolisi ba Kongo kumukubita bamushakaho amafaranga

Umunyarwanda Murenzi Bahati ufite imyaka 21 ngo taliki 2/8/2014 ku masaha ya saa munani z’amanywa yakubiswe n’abapolisi ba Kongo bamushakaho amafaranga bamuta muri zone neutre ku mupaka muto wa Gisenyi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.

Murenzi Bahati avuga ko yafashwe n’abapolisi ubwo yari amaze kwinjira muri Kongo nko kuri metero 200 avuye ku mupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma, aho yahagaritswe n’abapolisi bamubwira ko yabereka ibyangombwa batangira kumukubita bamwita umujura.

Bahati avuga ko abapolisi bamukubise bakamwambura ibyo afite birimo amafaranga na terefoni n’imyenda bagahita bamugarura ku mupaka aho bamushyize muri zone neutre aho yakuwe n’Abanyarwanda bamugarura mu gihugu cye.

Bahati ahetswe n'Abanyarwanda bamukuye muri Zone neutre aho yatawe n'abapolisi ba Kongo.
Bahati ahetswe n’Abanyarwanda bamukuye muri Zone neutre aho yatawe n’abapolisi ba Kongo.

Nubwo nta buyobozi ku ruhande rwa Kongo rwemeye kugira icyo butangaza ku ihohoterwa rya Bahati, abaturage babonye Bahati akubitwa bavuga ko atari wenyine kuko babonye undi Munyarwanda wakubiswe agashyirwa mu modoka ya gisirikare uwo munsi.

Ibikorwa by’ihohoterwa ku Banyarwanda bajya mu mujyi wa Goma ntibyari biherutse, Abanyarwanda bakavuga ko bari batangiye kwishimira ko ihohoterwa ryagabanutse uretse ko birinda kujyana amafaranga menshi kuko iyo inzego z’umutekano ziyabonanye umuntu zimushyiraho ibyaha birimo kuba adafite Visa.

Bahati ageze mu Rwanda avuga ibyamubayeho.
Bahati ageze mu Rwanda avuga ibyamubayeho.

Ubuhamya twahawe n’uwabirebaga utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, buremeza ko ngo hari n’undi watwawe mu modoka ya gisirikare nyuma yo kwamburwa amafaranga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka