Karongi: Akurikiranyweho gutema umugore we n’abana b’abaturanyi babiri
Umugabo witwa Shingiro Charles wo mu Mudugudu wa Gihira mu Kagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga ari mu maboko y’inzego z’umutekano ashinjwa gutema bikomeye umugore we n’abana babiri b’abaturanyi barimo umwe w’amezi umunani n’undi w’imyaka irindwi.
Uretse umugore we yatemye mu mutwe, ngo abana b’abaturanyi uko ari babiri ngo yabatemye mu nda no ku maboko. Ibi byago bikaba byabaye ku mugoroba wo ku wa 04 Kanama 2014 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mubuga bwana Ndayisaba Francois aravuga ko ku bw’amahirwe abatemwe batapfuye bakaba bahise babageza ku Kigonderabuzima cya Muganga kugira ngo babiteho mu gihe bari bategereje kubageza ku Bitaro bya Mugonero aho ngo babona ubufasha bukwiye dore ko ngo ibikomere byabo byari birenze ubushobozi bw’ikigonderabuzima.
Ndayisaba Francois uyobora Umurenge wa Mubuga avuga ko ubwo Shingiro Charles yagezwaga ku Murenge ngo nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko yari yanyweye ku buryo bavuga ko ibyo yakoze yaba yabikoreshejwe n’isinde.
Mu gihe uyu muyobozi amutangira ubuhamya avuga ko ku busanzwe yari umuturage mwiza ubanye neza n’abandi kandi wubahiriza gahunda za Leta, avuga ariko ko ngo yiyemereraga ibyo yabikoze kandi ngo yabikoze ku bushake.
Ndayisaba agira ati “Yari umugabo nk’abandi bose wakoraga gahunda zose za Leta kandi nta ntugunda zindi yatezaga mu baturage.”
Ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yavugaga ko abatemwe bagiye kubohereza ku Bitaro bya Mugonero kugira ngo babone ubufashasha buboneye naho Shingiro wakoze iri bara we agashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita mu gihe hagitegerejwe iperereza n’ubutabera.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|