Rweru: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa ubwo yari agiye kwiba amabuye y’agaciro
Ndibanje Jean Baptiste w’imyaka 28 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe arapfa ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu kirombe kiri mu mudugudu wa Muyoboro mu kagari ka Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 5/7/2014 ubwo abakozi bakorera isosiyete ya NRD icukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koruta muri icyo kirombe bajyaga gucukura maze basanga ikirombe cyahanutse nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Chrisostome.
Yagize ati “ubwo baracukuye bakuramo itaka nibwo baguye ku murambo maze basanga ari uw’uwo mugabo. Ntibamenyeye igihe yinjiriyemo arimo ariko birakekwa ko yagiyemo ninjoro”.
Uyu muyobozi yahise akoresha inama abaturage maze abasaba ko batagomba kwitwikira ijoro bajya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Ati “ntibyemewe kuko ababyemerewe bajya gucurura ku mwanywa kandi bambaye imyenda yabugenewe banafite ibikoresho ndetse niyo habaye ikibazo sosiyete zabo zirabishyura kuko zabashyize mu bwishingizi”.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera iratangaza ko umurambo wa nyakwigendera wakuwe muri icyo kirombe mu masaha y’igicamunsi, uhita upimwa na muganga ndetse uhita unashyingurwa.
Nyakwigendera asize umugore umwe n’abana babiri, ikindi kandi akaba atari no mu bakozi bacukuraga muri ibyo birombe. Si ku nshuro ya mbere ibyo birombe bihitana abantu gusa byakundaga kubaho mu gihe cy’imvura.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|