Nyanza: Umusore wateye undi icyuma yatawe muri yombi

Umusore witwa Rurangirwa Byiringiro Joel wari watorotse nyuma yo gutera undi icyuma akamuvanamo amara yatawe muri yombi ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki 14/05/2014.

Uyu musore yafashwe n’irondo ry’umudugudu wa Kabuzuru mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hafi gato yaho ubu bugizi bwa nabi yabukoreye bwo gutera mugenzi we icyuma wari uje gukiza murumuna we bari bafitanye amakimbirane.

Rurangirwa Byiringiro Joel ukurikiranweho iki cyaha akimara gutabwa muri yombi n’iri rondo yahise ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ubu acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana muri aka karere.

Itabwa muri yombi ry’uyu musore wari umaze iminsi itatu yaratorotse ryishimiwe n’abaturage bo mu kagali ka Kibinja iki cyaha cyabereyemo.
Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko bishimiye inzego z’umutekano kuri iki gikorwa zakoze cyo guta muri yombi uyu washakishwaga nyuma y’uko yari yatorotse akaburirwa irengero.

Umwe muri bo yagize ati: “Ibi bitweretse ko nta mugizi wa nabi wagira aho akinga umusaya muri iki gihugu. Rwose bibere isomo n’undi mugizi wa nabi wese ko atamara kabiri atarafatwa kuko hagati ya polisi n’abaturage dufitanye ubumwe umugizi wa nabi atameneramo”.

Ntegerejekwitonda Jackson murumuna wa Havugimana Elie wateye icyuma ubu akaba arembeye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri mu karere ka Huye aho yoherejwe avanwe mu bitaro bya Nyanza aravuga ko n’ubwo mukuru we amerewe nabi cyane ku buryo ashobora gupfa abo mu muryango we ngo bishimiye ko uwamukoreye ubu bugizi bwa nabi yafashwe.

Yagize ati: “Ubutabera turabwizeye buriya azahanwa mu buryo bukurikije amategeko ariko azahanwe by’intangarugero kuko buriya ni ubugome budasanzwe yakoreye mukuru wanjye”.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza bwemeje nabwo ko uyu Rurangirwa Byiringiro Joel yafashwe akaba ari mu maboko yabo.

Mu butumwa bugufi ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yahaye umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yamubazaga niba koko uwafashwe ariwe washakishwaga yamusubije amwandikiye agira ati: “Nibyo yafashwe” .

Dutegura iyi nkuru hari andi makuru yahwihwisaga ko Havugimana Elie watewe iki cyuma akavanwamo amara yaba yaguye mu bitaro bya Kaminuza i Butare ariko ukuriye polisi mu karere ka Nyanza yirinze kuyemeza avuga ko nabo bayumvise batyo bakaba bakiyakurikirana ngo hamenyekane ko ari ukuri.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu nk’uko ingingo ya 151 mu gitabo y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Jean Pierre TWIZEYEYEZU

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka