Nyamasheke: Bari mu maboko ya polisi kubera gufatanwa amafaranga y’amakorano
Nyiransengimana Beata ufite imyaka 19 na Nyirandagijimana Jaqueline ufite imyaka 44 bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano asaga ibihumbi mirongocyenda by’ amafaranga y’u Rwanda (90,000frw).
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2014 mu murenge wa Kirimbi akagari ka karengera mu mudugudu wa Karambi.
Nyiransengimana Beata yemeza ko yahawe amafaranga na nyirabuja we Nyirandagijimana Jaqueline kuko Nyiransengimana yakoraga mu rugo rwe nk’umukozi wo mu rugo, ngo ajye kumuvunjishiriza abone amato kuri yo.
Yagize ati “Mabuja niwe wampaye amafaranga ngo njye kuyamuvunjishiriza hanyuma barayamfatana”.
Nyirandagijimana Jaqueline we ahakana ko nta mafaranga yahaye umukozi we ngo amuvunjishirize akavuga ko ari ibinyoma. Agira ati “nta mafaranga nigeze muha ngo amvunjishirize ni ibintu yahimbye”.
Kuri ubu bacumbikiwe kuri polisi sitation ya Kanjongo, baramutse bahamwe n’iki cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano bahanwa n’ingingo ya 603 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda bakaba bahabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.
Polisi ya Nyamasheke irakangurira abaturage batuye ako karere ko muri iyi minsi hari abantu bari gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, bakaba basabwa kuba maso kandi bagatunga agatoki aho babibonye hose mu bufatanye busanzwe bubaranga.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|