Amavubi yarekeje muri Tuniziya gukinirayo na Libya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 14/05/2014, ikipe y’u Rwanda Amavubi yarekeje muri Tuniziya, aho igiye gukinirayo na Libya umukino uzaba ku cyumweru tariki 18/5/2014 mu rwego rw’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, umutoza w’ikipe wungirije Casa Mbungo André, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yatangaza abakinnyi 20 ajyanye muri Tuniziya, yavuze ko abakinnyi yatoranyije bose bari babikwiye kandi yizera ko bazatanga umusaruro.
Mu bakinnyi 26 bari bahamagawe bwa mbere, hasigayemo abakinnyi 20, naho muri batandatu basigaye batatu muri bo Lomami André, Mwemere Ngirinshuti, Habyarimana Innocent na Kagere Meddie, ngo ntabwo bigaragaje cyane mu myitozo.
Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi ntabwo yitabiriye ubutumire, kuko yabuze impapuro z’inzira zimwemerera kuza mu Rwanda, naho Butera Andrew we yavunikiye mu myitozo kuri uyu wa gatatu ubwo biteguraga kwerekeza muri Tuniziya bituma asigara.
Uretse Salomon Nirisarike, abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ukina muri Tanzania, Daddy Birori ukina muri Congo na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa bitabiriye ubutumire ndetse banajyanye n’abandi muri Tuniziya.
Abakinnyi n’abatoza b’Amavubi bungirije bazahurira muri Tuniziya n’umwongereza Stephen Constantine, wamaze guhabwa akazi ko gutoza Amavubi, akazareba umukino w’u Rwanda na Libya, nyuma akazagarukana n’ikipe aje gusinya amasezerano no gutegura umukino wo kwishyura.
Dore urutonde rw’abakinnyi 20 berekeje muri Tuniziya:
Abanyezamu ni Ndoli Jean Claude, Ndayishimiye Jean Luc, na Emery Mvuyekure
Ba myugariro: Ngabo Albert, Nshutinamagara Ismael, Tubane James, Bayisenge Emery, Sibomana Abuba, Rusheshangoga Michel
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Haruna Niyonzima, Uwambazimana Leon, Murengezi Rodrigue, Tuyisenge Jacques, Mwiseneza Djamali, Mbaraga Jimmy
Ba rutahizamu: Ndahinduka Michel, Uzamukunda Elias, Dady Birori
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerezo Nukobashaka Umutoza Wabarutahizamu Wenyine Kukombonatwishwanabarutahizamu? Nicyokifuzocyange Murakoze