Karambo: Umugabo w’imyaka 56 yatoraguwe yamaze gushiramo umwuka

Valence Harerimana w’imyaka 56 wari utuye mu Murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke yabonetse mugitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014 yitabye Imana, ubwo umuryango we warimo umushakisha nyuma yo kumutegereza bakamubura.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu mudugudu wa Muganda mu kagari ka Karambo, aho yatoraguwe iruhande rw’amazi bias nk’aho yahanutse akikubita ku ibuye kubera ubusinzi nubwo hataramenyekana neza icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Karambo Gustave Gahire avuga ko Harerimana yitabye Imana mu gihe hari ikirego yari yashikirije inzego zibanze gusa ngo ntago umuntu yahita yemeza neza ko hari aho bihuriye n’urupfu rwe.

Mbere yuko Harerimana yitaba Imana ngo yari yiriwe ku muhungu we aho yavuye ataha nuko mu rugo barategereza burinda bugera mu gitondo bataramubona kandi atari asanzwe azwiho ingeso y’ubusinzi.

Impanuka nk’izi ntizikunze kubaho mu murenge wa Karambo kuko iheruka nko mu mezi abiri ashize aho hari abantu bigeze gutera umugore icyuma ariko bakaba barafashwe bagashikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Valence Harerimana yitabye imana asize umugore hamwe n’abana batanu harimo abari bakibana nawe hamwe na nyina ubabyara.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka