Lt Mutabazi, Camarade na Kalisa ntibashoboye kuvuguruza inyandikomvugo z’ibyaha bishinja

Urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi, Cprl Joseph Nshimyimana witwa Camarade na Innocent Kalisa alias Demobe, rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 14/5/2014; aho abo bagabo bose batashoboye kuvuguruza ibimenyetso biri mu nyandikomvugo zifitwe n’ubushinjacyaha, ndetse ibyo kumva urubanza bikaba bisozwa banga kuburana.

Urubanza rwatangiye harebwa video irimo Camarade, aho yisobanuraga uburyo yagiye muri FDLR akayicururiza amabuye y’agaciro, uburyo yagiye muri Uganda akinjizwa muri RNC na Lt Joel Mutabazi, uburyo Mutabazi ngo yahawe amafaranga na Kayumba Nyamwasa, nawe akayaha Camarade kugira ngo agure telephone yo kuganiriraho ibyo gutera ibisasu mu isoko rya Kicukiro.

Iyo Video inanditswe mu nyandikomvugo, igaragaza Camarade avuga ko Lt Mutabazi ngo wari uhagarariye RNC muri Uganda, we n’uwitwa Jean Marie ngo bahaye Camarade ibisasu bitanu bya gerenade ari kumwe n’abitwa Gafili na Ndagijimana, bageze i Kabale (muri Uganda) Camarade arasigara, bo baraza ngo batera bibiri muri ibyo bisasu mu isoko rya Kicukiro mu mwaka ushize.

Ibindi bisasu ngo babisubije muri Uganda, nk’uko Camarade akomeza abisobanura muri Video, ndetse ko yahise anatanga raporo ku wamutumye ari we Lt Mutabazi, nawe ngo agahita ayigeza ku mukuru wa RNC, ari we Kayumba Nyamwasa.

Lt Joel Mutabazi na Camarade.
Lt Joel Mutabazi na Camarade.

Mu nyandikomvugo ndetse no mu rukiko rwa Nyamirambo, Lt Joel Mutabazi ngo yahamije neza ko yakoranye n’abayobozi ba RNC aribo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya (igihe yari akiriho), ngo akanagira ati: “Ibindi byaha byose ndabyemera uretse icyo cy’ubwicanyi”, nk’uko Ubushinjacyaha bwakomeje bubisobanurira urukiko rwa gisirikare ruri i Kanombe.

Ubushinjacyaha buvuga ko telefone ya Camarade irimo ubutumwa yagiye yohererezanya na Lt Joel Mutabazi kuri whatsapp na skype, aho Camarade anahamya mu nyandikomvugo ko yatanze raporo kuri Lt Joel Mutabazi, y’uburyo yaje mu Rwanda kubwira indorerezi uburyo zakwica amatora y’abadepite.

Ubwo video yari imaze kurebwa, urukiko rwabajije Camarade niba amashusho n’amajwi ari ibye, nawe ati: “ni ibyanjye”, ariko bakomeje kumubaza niba ibyo yavuze mu nyandikomvugo yabyemeza, akaba yabihakanye avuga ko ngo yakoreshejwe iyo nyandikomvugo mu buryo we atemera.

Nyamara muri iyo video Camarade wabajijwe, yari akeye mu maso, yambaye ishati, ahagaze imbere y’igikuta gisize irangi ry’umweru, akaba yarasubizaga nta gihunga cyangwa akabaro kari mu maso he, ku buryo bigoye guhamya ko yari yakorewe itotezwa n’iyicarubozo.

Urukiko rwakomeje gusaba Camarade kwisobanura ku byaha aregwa, asubiza agira ati: “Position yanjye ni uko ntacyo nzavuga muri uru rubanza”. Me Hubert Rubasha wunganiraga Camarade yahise atangaza ko abihagaritse kuko ngo atashobora kuba umwavoka w’umuntu utavuga.

Lt Mutabazi nawe yakomeje kuvuga ko atemera ibyo yasobanuye mu nyandikomvugo, kuko ngo yayikoreshejwe ku gahato; ikaba irimo aho ahakana ko atakoranye na Kayumba, nyamara izindi mvugo ndetse na bagenzi be bakaba batanga ibimenyetso bimuhama, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Urukiko rwabajije Lt Mutabazi ruti: “Niba uhakana ibyo wavuze mu gihe cy’inyandikomvugo, cyangwa ibyo bagenzi bawe bagushinja; tanga ibindi bimenyetso bibivuguruza”; Mutabazi akaba nta gisubizo yatanze.

Lt Joel Mutabazi na Demobe.
Lt Joel Mutabazi na Demobe.

Nyuma ya saa sita, hakurikiyeho itsinda rya gatatu riregwamo Mutabazi na Kalisa Innocent witwa Demobe (nawe ngo yahoze mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu), baregwa hamwe ibyaha byo gukwirakwiza impuha zangisha Leta y’u Rwanda amahanga, gucura umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’igihugu, ndetse no kwifatanya n’imitwe yitwa Urukatsa na Rwanda Democratic Change (RDC) irwanya Leta.

Demobe wabajijwe mu nyandikomvugo eshatu zitandukanye ibijyanye n’ibyo yabwiye ibitangazamakuru The Times cyo mu Bwongereza na NTV yo muri Uganda, yabihakanye byose avuga ko yabyemeye kuko ngo yatotejwe.

Muri izo nyandikomvugo zifitwe n’ubushinjacyaha hamwe n’urukiko, Demobe yasobanuye ko yari yabwiye ibyo binyamakuru ko ngo Leta y’u Rwanda yanga Abahutu (ndetse ngo yishe abagera ku bihumbi 800), ko ari yo ngo yicishije uwari umunyamakuru Ingabire Charles, ndetse ngo amajwi yibwe mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2010.

Umucamanza ati: “Niba waremeye ko waganiriye na NTV kubera itotezwa, kuki wanabyiyemereye mu rukiko; naho hari agahato karimo? Ese ufite icyo uzireguza?” Demobe ati: “Sinzaburana”.

Urubanza rwo kumva no kwiregura ku byaha Lt Joel Mutabazi aregwa gufatanyamo na Innocent Kalisa witwa Demobe, rurakomeje kuri uyu wa kane tariki 15/05/2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se koko ubu tuvuge ko dufite ubutabera? ni gute umuntu ashobora kuba i Kampala ari impunzi byongeye ishakishwa uruhindu n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda maze agapanga kuza kurasa ubwato butwaye umukuru w’igihugu? ndibwira ko n’umurwayi wo mu mutwe atatekereza ibyo! ubonye byibura iyo bavuga ko yapanze iyi migambi mu gihe yarindaga umukuru w’igihugu! ngewe mbona ibi bikorwa arugusebya ubucamanza bw’u Rwanda. Ikindi nibyiza ko umukuru w’igihugu yubahwa kuko biteye isoni rwose kumva buri munsi ahozwa mu kanwa n’abashinjacyaha ngo ngaho umuhanzi Kizito yapanze kumwivugana, ng’impunzi ziri hanze y’igihugu zapanze kuza ku murasa...yemwe yemwe, murabona mudasebya igihugu koko! mubona u Rwanda ar’igihugu cyambere ku Isi kidashoboye kurinda abayobozi bacyo kuburyo Prezida wacyo yicwa n’umucuranzi n’impunzi zihishahisha mu mahanga?

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka