Rwamagana: Abayobozi b’utugari basabwe gufatanya n’abaturage gusigasira umutekano

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 14/05/2014, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere kuba maso bagafatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano kugira ngo hatagira umubisha ubaca mu rihumye akawuhungabanya.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yatangaje ko abanyamabanga nshingwabikorwa ari bo babana n’abaturage umunsi ku wundi, bityo bakaba bagomba guhora babakangurira umutekano kuko kuwitaho ari uguhozaho.

Muri iyi nama yasuzumye uko umutekano wifashe, yagaragaje ko muri rusange wifashe neza mu karere ka Rwamagana, ariko abayobozi mu nzego z’ibanze z’aka karere bibutswa ko hari ibice by’igihugu byagaragayemo abayobozi bafatanya n’abanzi b’igihugu mu kukigambanira, bityo basabwa kuba maso no kwirinda kwirara kugira ngo babikumire hakiri kare.

Aha ngo ni ho hakwiriye kugaragara uruhare rukomeye rw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bitewe n’uko baba begereye abaturage kandi bakaba bahura na bo kenshi gashoboka.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bagaragaje uburyo bafatanya n'ubuyobozi bw'imidugudu mu kurinda no kubungabunga umutekano.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragaje uburyo bafatanya n’ubuyobozi bw’imidugudu mu kurinda no kubungabunga umutekano.

Iyi nama y’umutekano kandi yagarutse ku ngamba zo kwita ku bukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza, kwihutisha imihigo ndetse yishimira ko ibipimo by’ubuzima mu karere ka Rwamagana byazamutse muri uyu mwaka urangira wa 2013-2014 ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2012-2013.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana, yayobowe n’ubuyobozi bw’akarere, yitabiriwe n’abahagarariye Ingabo na Polisi by’Igihugu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’inzego z’ubuzima.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka