Gakenke: Kumenya umuryango w’Africa y’iburasirazuba bitumye basobanukirwa ibyiza byawo

Mu rwego rwo kugirango abanyarwanda barusheho kumenya umuryango binjiyemo w’Africa y’iburasirazuba banamenye ibyiza byo kuba bari muri uno muryango, guhera tariki 12-13/05/2014 ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivire mu muryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba ryateguye amahugurwa ku bahagarariye amakoperative hamwe n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’igihugu.

Bamwe mu bahuguwe nabo bemeza ko aya mahugurwa aziye igihe kuko hari ibyo batari basobanukiwe neza ku bijyanye n’umuryango wa Africa y’iburasirazuba ku buryo basobanukiwe ibyiza byawo kandi bakaba babona bibafitiye akamaro kuba bari mu muryango w’Africa y’iburasirazuba nkuko babitangaje ubwo basozaga aya mahugurwa.

Jean Claude Manishimwe, umuhuzabikorwa wungirije w’urubyuruko mu Murenge wa Ruli ni umwe mu bahuguwe, yemeza ko aya mahugurwa yigiyemo byinshi kandi byingirakamaro.

Ati “twamenyeyemo byinshi kuko twabashije kumenya intangiriro y’uyu muryango, tunabwirwa ibyiza byawo n’ibyo tuzungukiramo nk’Abanyarwanda”.

Bamwe mubahuguwe babwirwa inyungu zokuba mu muryango w'Africa y'iburasirazuba.
Bamwe mubahuguwe babwirwa inyungu zokuba mu muryango w’Africa y’iburasirazuba.

Manishimwe avuga ko zimwe mu nyungu batangiye no kuzibona kuko batagisabwa ibyangombwa byinshi mu gihe bashatse kujya muri bimwe muri bino bihugu hamwe n’izindi nyungu zirimo no kworoshya ibijyanye n’umucuruzi ku bihugu bihuriye muri uno muryango.

Alphonsine Niyonsaba wo mu kagari ka Karukungu mu Murenge wa Janja uhagarariye koperative Tubeho neza ikora ubworozi bw’ingurube, avuga ko yasanze bazagiramo inyungu kuko yasanze imiryango ifunguye ku bihugu bihuriye muri uwo muryango.

Ati “uno muryango tuzagiramo inyungu nyishi, harimo izo kuba amarembo yo gutembera yagutse nta kuba mu bwigunge, tugiye kujya dutembera uko twifuza kandi nka perezida wa koperative nungukiyemo igitekerezo cy’uburyo koperative yatera imbere ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, Zephyrin Ntakirutimana, nawe yemeza ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bagenerwabikorwa kuko azabafasha ku bijyanye n’imikorere kuko bizatuma barushaho kunoza imikorere.

Ati “ dusanga ari ikintu cy’ingirakamaro kuko bagiye guhindura imikorere bagahindura uko bakiraga abantu noneho barusheho kunoza imikorere yabo kugirango kuba muri uwo muryango bizatugirire akamaro”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y'abaturage munshingano ze Zephyrin Ntakirutimana hamwe na Prudence Sebahizi, umuhuzabikorwa wa EASCOF-Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano ze Zephyrin Ntakirutimana hamwe na Prudence Sebahizi, umuhuzabikorwa wa EASCOF-Rwanda.

Prudence Sebahizi ni umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivire mu muryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba (East African Civil Society organizations forum (EACSOF-Rwanda) avuga ko bari muri gahunda yo guhugura Abanyarwanda ku bikorwa by’umuryango w’Africa y’iburasirazuba aho basobanurirwa amahirwe n’inyungu bakuramo.

Ati “twemera ko amahugurwa nk’aya ahindura imyumvire yabo, bikabafasha kwakira abanyamahanga baza batugana ndetse nabo ubwabo bikabafasha kuba bajya muri ibyo bihugu bakagira ibyo bahakorera byababyarira inyungu”.

Sebahizi asoza avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2012 bwasanze Abanyarwanda benshi bazi uyu muryango ariko batazi imikorere yawo gusa nyuma yo gutangiza iyi gahunda mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ibihugu bitanu bigize uyu muryango u Rwanda rwaje ku isonga nk’abaturage babasha gusobanukirwa neza iby’uyu muryango ugereranyije n’ibindi bihugu.

Iki gikorwa kirimo gukorerwa mu turere twose tugize igihugu kandi bakagenda bahugura ingeri zitandukanye z’abantu kugirango ubu bumenyi burisheho gusaranganwa n’impande zose.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka